Iyi gahunda yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA), yitabiriwe n’abana bo mu makipe atandukanye yigisha umukino wa Karate.
Imyitozo yakoreshejwe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Karate, Nkuranyabahizi Noël, afatanyije n’abandi batoza biganjemo abakinnyi ba mbere mu gihugu nka Shyaka Ndutiye, Niyitanga Halifa, Ntwali Fiston na Uwase Rasia.
Mu byibanzweho harimo kwigisha abana iby’ibanze ku mukino wa Karate, tekinike zo kurwana no kwiyerekana, amategeko agezweho y’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi n’indangagaciro Olempike.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Nkuranyabahizi Noël, yavuze ko bishimiye urwego babonyeho abana ku buryo bigaragaza ko abatoza babo bari gukora cyane ndetse na bo ubwabo bakaba bafite inyota yo kwiga.
Ati "Iki gikorwa kigamije gutoza abana Karate bakiri batoya, tukabatoza n’indangagaciro Olempike. Dukurikije uburyo abana bakoze ahubwo twatunguwe. Ni abana bafite ishyaka ryo kwiga, byerekana ko abatoza mu makipe bari gukora cyane. Abana bafite tekinike yo gukosora ibintu bike, bafite byinshi bazi."
Yakomeje avuga ko ahazaza h’u Rwanda muri Karate hatanga icyizere kuko muri iyi minsi hari abana benshi biga uyu mukino kandi ukabona ko bawukunda.
Ati "Twe ntabwo twigeze dutangira Karate tungana gutya. Abana b’ubu bafite amahirwe menshi, ubuyobozi bwa federasiyo n’ubuyobozi bw’igihugu buteza imbere siporo ku buryo bitanga icyizere ko mu minsi iri imbere tuzabona imidali yaba iyo ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw’Isi."
Perezida wa FERWAKA, Niyongabo Damien, yashimangiye ko gutegura iki gikorwa ari imwe mu nzira zo kubaka umusingi wa Karate mu Rwanda kandi bishimira ko n’ababyeyi babyumva.
Ati "Ni igikorwa duha agaciro cyane kuko ni aho turerera abana cyangwa abakinnyi bazaserukira igihugu mu minsi iri imbere. Tugira amahirwe ko ababyeyi babyumva, bakazana abana. Ni ngombwa ko duhera hasi dutegura abakinnyi nk’uko Umukuru w’Igihugu aheruka kubivuga."
Igaba Marc w’imyaka 11, umaze umwaka umwe akina Karate, ni umwe mu bana bitabiriye iyi myitozo. Yavuze ko uyu mukino umufasha byinshi birimo no kugira ikinyabupfura.
Ati "Mfite umukandara w’icyatsi kandi nize kugira ikinyabupfura. Maze kugira urwego rwiza muri Kumite. Uyu munsi twize uburyo dushobora kuba inshuti na bagenzi bacu, ikinyabupfura n’ibindi."
Umwe mu babyeyi bafite abana bakina Karate, Karamba Jean Claude, yavuze ko uyu mukino wafashije cyane abana be babiri bawurimo, asaba n’abandi babyeyi kujya baha umwanya abana babo bakagira imikino bitabira.
Ati "Bafite ikivugo kivuga ngo ‘Karate ni ikinyabupfura’ kandi ubona ko babikurikiza. Ikindi ni uko mu myigire batozwa kubaha, no mu ishuri bakabona amanota meza. Umwana ujya muri siporo bimufasha kugira ubuzima bwiza, akabona icyo ahugiraho aho kujya mu bindi bitamufitiye akamaro."
FERWAKA iteganya ko muri Nzeri ari bwo hazaba amarushanwa y’umukino wa Karate ku rwego rw’igihugu ku buryo abana bazashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!