Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (FERWAKA) na The Champions Sports Academy, yayobowe na Nkuranyabahizi Noël usanzwe ari umutoza mpuzamahanga akaba yarahoze ari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Karate.
Yari kumwe kandi n’umwungirije, Umutoza Niyitanga Halifa ukinira Ikipe y’Igihugu, akaba kandi yaregukanye umudali wa Feza mu marushanwa Nyafurika.
Guhuriza hamwe aba bana byari bigamije kwigisha abakiri bato Karate iganisha mu marushanwa kandi igendera ku mategeko y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga (WKF- World Karate Federation).
Yari agamije kandi kwigisha Indangagaciro Olempike zirimo ubucuti, kubahana no guharanira gukora ikintu neza, byose biganisha mu kuzamura no kwimakamaza ihame ry’ubuzima bwiza, imibereho myiza no kuba indashyikirwa.
Perezida w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien, yashimiye abayitabiriye, akangurira ababyeyi gukomeza kuzana abana muri Karate kuko izabafasha kugira ubuzima bwiza no kuzavamo Abanyarwanda beza.
Nkuranyabahizi Noël wayoboye aya mahugurwa, yavuze ko bishimiye ubwitabire ndetse byagenze neza kuko abana babonye ubumenyi bugezweho, kandi yashimiye abatoza bagenzi be bo mu makipe uburyo bitanga bagakurikirana abana umunsi kuwundi. Yavuze kandi ko harimo impano nshya haba muri Kata [kwiyerekana] na Kumite [kurwana].
Ababyeyi abana n’abatoza bishimiye iki gikorwa basaba ko ibindi bimeze nka cyo byakongerwa ndetse bikagera no mu ntara.
Amakipe 20 yitabiriye ni The Champion Sports Academy, Club Rafiki, Haito Karate Do, Sambon Karate Do Club, Vision Karate Do Club, KESA Kicukiro, Petit Prince Karate Do Club, Destiny Karate Kids Academy, Ecole Le Petit Prince na The Champion Nyanza.
Hari kandi Karongi Karate Do Club, Claucy Karate Kid, Yushosha Karate, Eagle Karate Junior, FIDELITATIS Karate, The Legends Karate, Rapid Attack Academy, Huye Karate Do Academy, Masaka Karate Kids Club na Flying Eagles Academy.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!