Aya mahugurwa yabereye kuri Stade Amahoro, yakoreshejwe n’Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya Karate, Nkuranyabahizi Noël, tariki ya 5 n’iya 6 Gashyantare 2022. Ku wa Gatandatu hahuguwe abatoza mu gihe ku Cyumweru hari hatahiwe abakinnyi.
Nkuranyabahizi yavuze ko ari amahugurwa yateguwe mu rwego rwo kungura ubumenyi abatoza b’amakipe atandukanye kugira ngo bajye kubusangiza bagenzi babo ndetse n’abakinnyi basanzwe batoza.
Ati “Ni igikorwa twateguriye abatoza bose bo mu Rwanda. Twajyaga tugikora na mbere ya COVID-19 buri mwaka ariko uyu mwaka by’umwihariko turashaka kugarura siporo yacu ari yo Karate kuko iki cyorezo cyatumye dusa n’aho dusinziriye.”
Yakomeje agira ati “Twahereye ku batoza bakuru mu makipe ngo baze bige noneho bagende bahugure abandi batoza basigaye n’abakinnyi babyungukiremo. Nibamara kubimenya tuzatangira amarushanwa n’ibindi bikorwa.”
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yibanze ku gusangira uburyo bw’imikinire no kurushanwa haba mu kurwana (Kumite) no kwiyerekana (Kata) nk’uko byakomeje kugarukwaho na Nkuranyabahizi Noël.
Ati “Turi kubigisha cyane cyane tuganisha ku marushanwa kuko murabizi Karate yabaye umukino uri Olempike. Ntabwo bikiri amahirwe, iyo uteguye umukinnyi aratsinda kandi hari ibigenderwaho kugira ngo umutegure, bitari nka bimwe bya mbere umuntu yapfaga gukina yagira Imana agatsinda. Ibi biradufasha guhuza tekinike.”
Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahahamwe rya Karate mu Rwanda, Uwayo Théogène, yavuze ko aya mahugurwa yari amaze hafi imyaka ibiri ataba, yaziye igihe kuko abatoza ari bo nkingi umukino wa Karate wubakiyeho.
Ati “Ni umunsi udasanzwe twishimiye kuko urebye ni ubwa mbere mu gihe cy’imyaka ibiri twongera guhura nk’abakinnyi ba Karate. Twahisemo guhugura abatoza kuko ni bo basubira inyuma bakajya guhugura abandi kandi bakanazamura abakinnyi. Murabona ko ubwitabire ari bwiza kandi bari mu byiciro byose. Ni ukurebera hamwe uburyo umukinnyi wa Karate ategurwa kuko si imigeri n’amakofe gusa.”
Uwihoreye Claire w’imyaka 45, ni umubyeyi w’abana batandatu kandi asanzwe ari umutoza wa Karate. Yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko abafasha kumenya aho batakoraga neza bakaba bakwikosora.
Ati “Natangiye Karate mu 1995. Aya mahugurwa aranyongerera inararibonye kugira ngo mbashe gufasha n’abandi batoza bo mu gihe kizaza cyangwa menye aho ntari mpagaze neza mbashe kuhakosora. Amahugurwa aba ari ngombwa mu buzima.”
Benshi mu batoza bitabiriye aya mahugurwa bari biturutse mu makipe y’i Kigali ariko n’ibindi bice by’igihugu bikaba byari bihagarariwe.
Biteganyijwe ko amarushanwa y’umukino wa Karate mu Rwanda ashobora gutangira muri Werurwe uyu mwaka bitewe n’uko icyorezo cya COVID-19 kizaba gihagaze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!