Aya mahugurwa yabereye mu cyahoze ari Hotel Sportsview i Remera, yari agamije guhugura abatoza mu cyiciro cya Kumite cyangwa kurwana, ndetse no kubasobanurira gahunda nshya ya Federasiyo ya Karate yo kongera umubare w’abatoza b’abanyamwuga binyuze muri gahunda ya “National Karate Coaching Certification” aho abo batoza bazajya bahugurwa bihoraho kandi bakazamurwa mu ntera hagendewe ku buryo bazakurikirana ayo masomo.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien, yashimiye abatoza bitabiriye aya mahugurwa anabasobanurira ko abazajya bigisha mu makipe anyuranye ari abazakurikirana iyo gahunda ya “certification” mu rwego rwo gukomeza kongera ireme ku bakina uyu mukino uri mu ikunzwe n’abakiri bato mu Rwanda.
Yakomeje agira ati “By’umwihariko, abo batoza bazafasha Federasiyo kuvumbura impano nshya muri uyu mukino no gutegura abakinnyi bazajya batoranywamo abakinira Ikipe y’Igihugu ya Karate.”
Nkuranyabahizi Noël wayoboye aya mahugurwa, yavuze ko urwego abatoza bariho rushimishije cyane, bikaba bitanga icyizere ku hazaza ha Karate kuko abatoza ari yo nkingi ya mwamba muri siporo.
Yashoje asaba abatoza guhesha agaciro akazi kabo ko gutoza mu buryo bwa kinyamwuga, abakangurira kujya bajyanisha ubumenyi batanga n’indangagaciro nziza.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Karate ihagaze neza muri iki kiciro cyo kurwana (Kumite) dore ko iherutse kwegukana umwanya wa gatanu muri Afurika ubwo yarii yitabiriye “African Karate Championship” yabereye i Casablanca muri Maroc muri Kanama 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!