Iyi mikino yahuje amakipe y’Abapolisi bo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba muri siporo zitandukanye.
Police Handball Club yatangiye irushanwa ku wa Gatatu itsinda ikipe ihagariye Kenya ibitego 32-26.
Muri iki cyiciro hitabiriye u Rwanda, Kenya na Uganda, aho kugira ngo ikipe yegukane igikombe byayisabaga gutsinda imikino ibiri.
Police HC yabigezeho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho yatsinze umukino wayihuje n’ikipe ya Uganda ibitego 34-23 maze yisubiza iri rushanwa yaherukaga kwegukana mu mwaka ushize.
Mu mupira w’Amaguru, Police FC na yo ikomeje kwitwara neza, yatsinze umukino wa kabiri yahuyemo n’iya Polisi y’U Burundi igitego 1-0.
Myugariro wa Police FC akaba na kapiteni wayo, Nsabimana Aimable yatsinze iki gitego ku munota wa 75 w’umukino.
Ikipe y’abashinzwe umutekano w’Abanyarwanda yari yatsinze umukino wa mbere yahuyemo n’iya Tanzania ku bitego 3-0 kuri uyu wa Kane.
Police FC irakina umukino wa gatatu kuri uyu wa Gatanu saa 15:00, aho ihura n’ikipe ihagarariye Uganda.
Mu mikino njyarugamba irimo Karate na Taekwondo, amakipe ahagarariye u Rwanda yegukanye ibikombe bitatu n'imidali 20 harimo 12 ya Zahabu, ine ya Feza n’indi ine y'Umuringa.





Ibitekerezo 0