Iri rushanwa ryabaye kuri iki Cyumweru, muri Petit Stade i Remera aho ryabaye mu byiciro bibiri; imyiyereko yerekana ubuhanga bizwi nka Kata ndetse na Kumite aho barwana hagati y’abantu babiri hakurikijwe amategeko agenga uyu mukino.
Ni irushanwa ryahuje amakipe 20, rikaba ryari ryateguwe na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda ndetse na Federasiyo ya Karate mu Rwanda (Ferwaka).
Mu bihembo byahawe abarushije abandi, ikipe ya ZEN Karate Do Club y’i Rubavu yegukanye igikombe n’imidali ya zahabu ndetse n’iya bronze yagiye yegukanwa n’abakinnyi batandukanye bo muri iyi kipe.
Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate, Ferwaka, Sensei Karamaga Barnabé, yavuze ko aya marushanwa yagenze neza kuko abakinnyi bakiniye ku kibuga cyiza kandi n’ibikoresho bari bafite byabafashije.
Sensei Karamaga yavuze ko amakipe yo mu ntara yagaragaje ubushobozi ari nayo mpamvu nk’ishyirahamwe bagiye gushyiramo imbaraga bakabagezaho n’ibikoresho byifashishwa mu mukino.
Yakomeje avuga ko “Bihera ku batoza, nitumara kubona abatoza bashobora kujya mu ntara, urumva n’urwego rwa karate mu ntara ruzahita ruzamuka. Ikindi ni ibikoresho nabyo tuzareba uburyo tubigezayo aho bishoboka.”
Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita yashimiye Ferwaka, imbaraga ikomeje gushyira mu kuzamura uyu mukino wa Karate.
Ambasaderi Takuyaki yavuze kandi ko kuzamura urwego rw’umukino wa Karate mu Rwanda ari bimwe mu byo Perezida Kagame yemeranyije na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani , Abe ubwo baherukaga kugirana ibiganiro.
Muri Nzeri 2018, Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yahaye inkunga y’ibikoresho byifashishwa muri uyu mu kino birimo tapi bakiniraho zizwi nka Tatami 400.



















TANGA IGITEKEREZO