Ni irushanwa mpuzamahanga rya Karate rihuza ibyiciro by’abana, ingimbi n’abakuru mu bahungu n’abakobwa, kuva ku bafite imyaka itandatu kuzamura. Aya marushanwa ya “Zanshin Karate Championship” azaba ku nshuro ya kane, yari asanzwe abera mu Mujyi wa Huye.
Abakiri bato barushanwa muri Kata (kwiyerekana) na Kumite (kurwana) hakurikijwe ibyiciro by’imyaka. Ni mu gihe abakuru barushanwa muri Kumite (kurwana) hakurikijwe ibyiciro by’ibilo babarirwamo nk’uko biteganywa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate ku Isi.
Ibindi biranga amarushanwa yateguwe na Zanshin Sport Solutions ni uko mu gutanga amanota hifashishwa ikoranabuhanga rigezweho rya “Video Review (VAR)”, riha umutoza uburenganzira bwo kubaza impamvu umukinnyi we atahawe amanota kandi yayabonye. Iri rushanwa kandi riyoborwa n’inzobere mpuzamahanga ku Mugabane wa Afurika.
Umuyobozi wa Zanshin Sport Solutions, Mwizerwa Dieudonné, utegura aya marushanwa, yatangaje ko kwiyandikisha bizatangirana n’ukwezi kwa Kamena kugeza mu mpera za Nyakanga 2026.
Yongeyeho ati “uyu mwaka gahunda zose ziteguye neza, hari abakinnyi mpuzamahanga bakomeye bazitabira ndetse hazasifura abasifuzi mpuzamahanga ku Mugabane wa Afurika bazaturuka mu bihugu bitandukanye.”
Yasoje akangurira amakipe kwandikisha abakinnyi hakiri kare kandi benshi, anasaba abandi kuzaza gushyigikira abazaba bakina.
Mwizerwa yashimiye kandi FERWAKA na Martin Hardware & Twyford Rwanda nk’umuterankunga mukuru w’aya marushanwa.
Yashishikarije abandi bafatanyabikorwa gukomeza gukorana na Zanshin mu iterambere rya Karate no kuzamura impano z’abakiri bato.
Mu 2025, Ikipe ya Flying Eagles Karate Club ni yo yegukanye amarushanwa ya “Zanshin Karate Championship for Children, Cadets & Juniors 3rd Edition”.
Ni mu gihe Ikipe ya APR Karate-Do yegukanye “Zanshin Seniors Open Karate Championships 2nd Edition” yahuje abakinnyi bakuru, ikabera muri Hotel Credo yo mu Karere ka Huye.
Mu makipe yitabiriye harimo ayo mu Rwanda, muri Kenya n’abakinnyi baturutse muri Gabon na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!