Aya mahugurwa y’iminsi itatu, azibanda kuri tekiniki zo kurwana muri Karate “Kumite”, azaba afite igice cyihariye cyo kurushanwa nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Rurangayire Guy uyobora JKA-Rwanda.
Ati “Ni ku nshuro ya kabiri agiye kuba [nyuma y’ayabaye muri Mata 2022], azatangira ku wa Gatanu. Ku wa Gatandatu hazaba amarushanwa yo gushyira mu bikorwa ibyo tuzaba tumaze iminsi ibiri twiga, ku Cyumweru twongere dukore, habe n’amarushanwa ya nyuma muri Kumite ku bakuru, bari hejuru y’imyaka 18.”
Uzegukana irushanwa "JKA-Rwanda Grand Prix" azahabwa ibihumbi 300 Frw, uwa kabiri abone ibihumbi 200 Frw mu gihe uwa gatatu azahabwa igihembo cy’ibihumbi 100 Frw.
Rurangayire yavuze ko igihe cyo kwiyandikisha ku bazitabira aya mahugurwa cyongerewe kugeza ku wa Gatatu, tariki ya 30 Kanama, ubikora agakoresha uburyo bwa mbere ndetse n’ubwa kabiri mu gihe yifuza kuzarushanwa.
Ati “Kwiyandikisha hari abo byagoye, tugiye kongera gufungura kugira ngo abantu biyandikishe. Twifuza ko tuzakira abagera ku 150 kubera ahazabera amahugurwa. Arafunguye ku bantu bose babyifuza.”
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu ni bwo hazatangizwa aya mahugurwa, hagati ya saa Kumi n’ebyiri n’Igice na saa Mbiri z’umugoroba ahurirwemo n’abato ndetse n’abakuru.
Ku wa Gatandatu, abana bazahugurwa hagati ya saa Tatu na saa Yine n’iminota 15 naho abakuru bakore hagati ya saa Yine n’Igice na saa Sita z’amanywa. Guhera saa Cyenda kugeza saa Moya z’umugoroba ni bwo hazaba amarushanwa azitabirwa n’abari hejuru y’imyaka 18.
Ku Cyumweru, tariki ya 3 Nzeri, naho hazaba amahugurwa y’abana n’abakuru nk’uko bizaba byagenze ku wa Gatandatu, guhera saa Kumi n’imwe kugeza saa Kumi n’ebyiri n’Igice habe imikino ya nyuma ya Kumite ku bari hejuru y’imyaka 18 gusa.
Christophe Pinna uzatanga aya mahugurwa, yatwaye Shampiyona y’u Burayi inshuro eshatu (1993, 1995 no mu 1997).
Ku rwego rw’Isi, yatwaye iyi shampiyona inshuro imwe mu 2000, atwara shampiyona eshatu z’u Burayi bakina nk’ikipe (1993, 1995, 1997).
Pinna w’imyaka 55, yongeye kwandika izina atwara irushanwa rya ‘Goblet of the World’ inshuro ebyiri (1993, 1997) anatwara umudali mu mikino ya Méditerranéens mu 1992. Yanatwaye Shampiyona ya Mundo Equipos inshuro eshatu (1994, 1996 no mu 1998).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!