Pinna watwaye Shampiyona y’Isi mu 2000, yahuguye abakina Karate mu Rwanda ku bijyanye na tekinike zo kurwana (Kumite), tariki ya 1-3 Nzeri mu nzu y’imyidagaduro ya Lycée de Kigali.
Mu byibanzweho muri aya mahugurwa y’iminsi itatu harimo uburyo bwo kwiga uwo mugiye kurwana, igihe cyo kumusatira n’uko ukwiye kubigenza kugira ngo umutsinde. Yitabiriwe n’abasaga 200 barimo abana bari hejuru ya 100 mu gihe abakuru bari biyandikishije ari 65.
Christophe Pinna yavuze ko hari uburyo abakinnyi b’Abanyarwanda bazamuye urwego ugereranyije n’uburyo bari bameze ubwo yahuraga na bo bwa mbere mu 2022.
Ati “Ubona ko habayeho kuzamuka kwihuse, mu by’ukuri mu Rwanda mufite abakinnyi bakomeye mu buryo bwihariye hamwe n’abakiri bato bashaka gukora, bashyira umutima ku myitozo. Ni ngombwa kubazanira abantu bavuye hanze babafasha muri tekinike, kubategura mu mutwe, uburyo bwo gukina n’amayeri.”
Yakomeje agira ati “Nyuma yaho ni ukugira ubunararibonye bw’amarushanwa, nk’i Burayi tugira amarushanwa buri mpera z’icyumweru. Nk’abakinnyi batatu ba mbere twabonye uyu munsi, bahagaze neza byihariye, kandi ndizera ko bazakomeza gukora kugira ngo bagere ku rundi rwego.”
Perezida wa JKA-Rwanda yateguye aya mahugurwa, Rurangayire Guy, yavuze ko bishimiye uko yagenze kuko yagaragaje ko Abanyarwanda bari kuzamura urwego kuko na Christophe Pinna yagaragaje ko hari abakinnyi beza yabonye.
Ati “Ni amahugurwa yagaragaje ko abana bacu bamaze gutera imbere, urabona ko tekinike bamaze kugira n’amarushanwa bamaze gukora, bamaze gutera imbere. Ni byo Christophe yambwiraga, yagiye anyereka abana bakina, nk’abo muri ‘club’ yacu tugomba kwitaho, ari abahanga, ari ukubakosora gato gusa ku buryo bashobora kuzavamo abakinnyi beza mu minsi iri imbere. N’abakuru [barengeje imyaka 20], yishimiye urwego rwabo. Abitabiriye ubushize batsindaga abaje bwa mbere uyu mwaka kuko bo byari ugukosora bike gusa.”
Rurangayire yongeyeho bazakomeza gukorana n’uyu Mufaransa wamamaye muri Karate ku buryo azajya ahugura abakinnyi n’abatoza bo mu Rwanda buri mwaka, ndetse hagashyirwaho irushanwa ku babigize umwuga.
Ati “Iyi gahunda yacu, yaba dukorana Christophe cyangwa abandi, hari ibisanzwe bya Karate twiga noneho n’uburyo bw’amarushanwa tubikora buri mwaka. Christophe twemeranyije ko byibuze rimwe mu mwaka azajya aza, ariko turifuza ko byarenga rimwe ku buryo tuzajya dutegura n’amarushanwa. Aba basore batsinda tukabitaho, tugakora irushanwa ry’ababigize umwuga. Biri mu nzira kandi turizera ko azajya adufasha rimwe mu gihembwe, akaza gukosora abana, gukosora abatoza n’abakinnyi, amarushanwa agakomeza.”
Ntwari Fiston ni we watsinze irushanwa “1st Grand Prix JKA-Rwanda” aho abakinnyi bari hejuru y’imyaka 19 barushanyijwe mu kurwana, bashyira mu bikorwa ibyo bize. Ibyo byamuhesheje kwegukanye igihembo cy’ibihumbi 300 Frw ndetse avuga ko guhugurwa na Christophe Pinna hari byinshi bizamufasha na bagenzi be.
Ati “Byadushimishije kuko mu rugendo rwacu rwo gukina, ni amahirwe twagize nk’Abanyarwanda yo kubona Sensei Pinna yaje kudufasha mu mahugurwa, akadufasha muri tekinike, ni amahirwe akomeye cyane ku buryo navuga ko bizadufasha kwitwara neza mu marushanwa dukina tukabasha kwegukana imidali.”
Yakomeje agira ati “Twize ibintu byinshi, nk’ubu nka njye nkina ‘combat’ [kurwana], ni amahirwe nagize kuba Pinna yaraje kandi na we yari umukinnyi urwana cyane, yaduhuguye kuri tekinike zo kurwana biri hejuru ku rwego mpuzamahanga.”
“Kuba natwaye umudali nabishimira cyane cyane Sensei Pinna kuko yabanje kudukoresha amahugurwa twigiramo byinshi, ni na byo byamfashije kuba natwara uyu mudali kandi ndizera ko bizanadufasha muri aya marushanwa tuba dufite yo hanze. Hari icyo mfashije cyane kuko twari dufite byinshi badukosoye, nungukiyemo byinshi cyane.”
Muri iri rushanwa ryo kurwana ryakinwe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, Niyitanga Khalifa yegukanye igihembo cy’ibihumbi 200 Frw nyuma yo kuba uwa kabiri naho Roger Shyaka Ndutiye abona ibihumbi 100 Frw nyuma yo kuba uwa gatatu.
Incamake kuri Christophe Pinna
Christophe Pinna uzatanga aya mahugurwa, yatwaye Shampiyona y’u Burayi inshuro eshatu (1993, 1995 no mu 1997).
Ku rwego rw’Isi, yatwaye iyi shampiyona inshuro imwe mu 2000, atwara shampiyona eshatu z’u Burayi bakina nk’ikipe (1993, 1995 no mu 1997).
Pinna w’imyaka 55, yongeye kwandika izina atwara irushanwa rya ‘Goblet of the World’ inshuro ebyiri (1993, 1997) anatwara umudali mu mikino ya Méditerranéens mu 1992. Yanatwaye Shampiyona ya Mundo Equipos inshuro eshatu (1994, 1996 no mu 1998).
Indi nkuru wasoma: Christophe Pinna watwaye Shampiyona y’Isi yatangiye guhugura abakina Karate mu Rwanda (Amafoto)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!