Intego nyamukuru y’aya mahugurwa yayobowe n’inararibonye muri uyu mukino, Mwizerwa Dieudonné, yari ugufasha aba basifuzi kumenya amategeko mashya y’umukino.
Abaturutse muri Uganda n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari muri 40 bitabiriye aya mahugurwa.
Ni amahugurwa y’umunsi umwe yibanze ku basifuzi basanzwe basifura, abatoza ndetse n’abakinnyi bafite imikandara yo hejuru kugira ngo bizoroshye irushanwa ry’uyu mukino wa Karate mu Rwanda ubwo bazaba basobanukiwe amategeko mashya ndetse n’ubumenyi bwisumbuye ubwo bari bafite.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Uwayo Théogène, yavuze ko bayateguye kugira ngo barusheho gutyaza abasifuzi b’Abanyarwanda.
Ati” Uyu munsi twakomeje gahunda yo kwigisha amategeko ya Karate mu rwego rw’Isi kuko ni ibintu bisaba guhugura bihoraho. Uyu munsi byari nko kuvugurura kugira ngo dutegure abo mubonaho kuko ubutaha mu mezi abiri cyangwa atatu tuzakora abategurira ibizimani.”
Mwizerwa Dieudonné, umusifuzi umwe rukumbi mpuzamahanga wa Karate mu Rwanda ndetse akaba ari we ukuriye abasifuzi mu karere k’Iburasirazuba bwa Afurika, aho afite impamyabushobozi ya ’A’ yo ku rwego rwa Afurika, akagira iya ’B’ ku rwego rw’Isi, yavuze ko hateguwe aya mahugurwa kugira ngo bazamure abandi.
Ati"U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere mu misifurire muri Afurika ariko ntabwo bihagije, turashaka kuzamura abandi benshi ku buryo atari njyewe gusa uzajya utoranwa mu basifuzi bahamagarwa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Karate ku isi no muri Afurika."
Gahizi Fabrice ukinira mu Majyaruguru, usanzwe ufite umukandara w’umukara w’icyiciro cya gatatu muri uyu mukino wa Karate, yavuze ko amahugurwa bahawe azabafasha kumenya amategeko mashya bigatuma bagera ku rwego mpuzamahanga.
Ati" Umukino wa Karate ni amategeko, kuko ari umukino njyarugamba bisaba kugendera ku mategeko, ni yo mpamvu duhabwa aya mahuguwa, ubushize ubwo mu Rwanda haberaga irushanwa Nyafurika ariko twasanze tutari ku rwego rwiza. Aya mahugurwa azadufasha kujya ku murongo umwe haba ku basifuzi, ku bakinnyi by’umwihariko n’abatoza kuko nibo bigisha abakinnyi."
Byitezwe ko abakoze aya mahugurwa bazakora ibizamini mu Ukuboza kugira ngo babashe kubona impamyabushobozi zisumbuye ku zo bafite kugeza ubu ndetse no kumenyera amategeko mashya azakoreshwa umwaka utaha wa 2020.
Ikipe ya Okapi yitwaye neza mu Irushanwa ryo kwibuka (GMT 2019), yatanze imyitozo yihariye
Ku Cyumweru, FERWAKA yari yateguye kandi amahugurwa yihariye ku ikipe ya Okapi yitwaye neza mu irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 25, ryabaye uyu mwaka.
Aya mahugurwa yari agamije kuzamura urwego rwo kurwana [Kumite] yitabiriwe n’abakinnyi 100 biganjemo abakiri bato.
Iyi kipe iri hejuru y’izindi mu Rwanda , aho ifite abanyamuryango n’abanyeshuri bagera ku ijana, yafashijwe na FERWAKA gutoza abo mu yandi makipe mu mpera z’icyumweru gishize kugira ngo na bo bazamurirwe ubumenyi n’ubushobozi bwo kurwana ‘Kumite’ muri uyu mukino.
Umutoza wa Okapi Karate Martial Arts Academy y’i Gatenga, Mbarushimana Eric, yavuze ko aya mahugurwa yo kurwana yari agamije kuzamurana hagati y’abakinnyi b’uyu mukino.
Ati” Ni igikorwa twateguye ubwo twatwaraga GMT. Ni bwo twabonye ko twatangira gufatanya tukazana abakinnyi bakomeye, tugafatanya kuko tuba tubona ko hari ubundi bumenyi dukenera. Twiyemeje ko ibyishimo duhabwa na Karate twabisangira n’abandi twifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Okapi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera, igendera ku ndangagaciro z’umukino wa Karate zirimo ikinyabupfura, kwihangana, gukora cyane, ubworoherane n’umurava.
Amafoto: Uwihanganye Hardi



















TANGA IGITEKEREZO