Iri rushanwa ryateguwe na Zanshin Karate Academy y’i Huye, rizahuriza hamwe abana biga gukina uyu mukino njyarugamba mu bice bitandukanye by’igihugu, bafatanye gusoza umwaka.
Iri rushanwa ryiswe “Zanshin Karate Championships for Children Edition 1" rizaba iminsi ibiri, tariki ya 23 na 24 Ukuboza 2023 muri Hotel Credo i Huye.
Ubuyobozi bwa Zanshin Karate Academy yateguye aya marushanwa, bwavuze ko byakozwe hagamijwe kuzamura umukino wa Karate no kurushaho guhuriza hamwe abana mu gihe bari mu biruhuko banitabira siporo.
Abazahatana bazakina bimwe mu byiciro bigize uyu mukino birimo ‘Kata’ bakina biyereka ndetse na ‘Kumite’ aho abakinnyi babiri bahura bakarwana.
Amashuri agera kuri 13 ni yo amaze kwandikisha mu byiciro birimo abahungu ndetse n’abakobwa. Aba bose bazasifurirwa n’abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda, Abanya-Uganda ndetse n’Abarundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!