Ayo mahugurwa bayaherewe mu Karere ka Huye na Zanshin Karate Academy itozwa na Mwizerwa Dieudonné umutoza mpuzamahanga akaba n’umusifuzi wa Karate ku rwego rw’Isi.
Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye na The Great Karate Academy itozwa na Nsengimana Elie na yo yo mu karere Ka Huye. Abana 214 barimo abakobwa 86 n’abahungu 128 ni bo bahuguwe kuri iyi nshuro.
Ubwo aya mahugurwa yasozwaga kuri iki Cyumweru, Mwizerwa yavuze ko intego yayo ari ukuzamura impano z’abana bakina karate kugira ngo bagire ubushobozi bwo kujya mu marushanwa yo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Aya mahugurwa tujya gutekereza kuyategura twabivanye ku buryo karate irimo gutera imbere ku rwego rw’Isi muri rusange ariko twagera hano iwacu mu Rwanda kubera ikibazo cy’abatoza bake bagezweho usanga amahugurwa y’abana muri uyu mukino adakunze kubaho. Ni yo mpamvu twavuze tuti ‘reka twe nk’abantu bafite ubwo bushobozi dutegure amahugurwa muri ibi bihe by’ibiruhuko’.”
Bamwe mu bana bakina karate bavuze ko ari umukino bakunze kuva bakiri bato kandi bawitezeho kuzabagira abanyamwuga nyabo.
Gatari Princess w’imyaka 11 yavuze ko yatangiye gukina karate afite imyaka itanu kandi hari aho amaze kugera.
Ati “Gukina karate bimfasha kwirinda indwara za hato na hato kandi bikamfasha gufata mu mutwe ndetse nkarushaho no kugira ikinyabupfura.”
Abana bibukijwe ko gukina karate bitavuze ko kujya bakubita bagenzi babo ahubwo bakwiye kwirinda gushyamirana, bakarangwa n’ikinyabupfura.
Mukamisha Régine ufite umwana wiga gukina karate yavuze ko uyu mukino umufasha kugira ikinyabupfura.
Ati “Ni umukino mwiza ufasha umwana wanjye kugira ikinyabupfura, si wa mwana uhozaho igitsure. Bitewe n’uburyo batozwa ubona no ku ishuri bimufasha mu myigire kandi akibwiriza gukora ibyiza. Ni yo mpamvu namuzanye muri karete kuko nabonaga ari umukino ufite icyerekezo.”
Mwizerwa yavuze ko amahugurwa nk’aya azajya aba ngarukamwaka kandi azajya akurikirwa n’amarushanwa y’abana mu mukino wa karate.
Kugeza ubu abana 213 baturuka mu mashuri yigisha karate atandukanye yo mu Rwanda ni bo bamaze kwiyandikisha kuzitabira ayo maruhanwa kuko bujuje ibisabwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!