Aya marushanwa yabaye iminsi ibiri, tariki ya 30 n’iya 31 Werurwe 2024, mu byiciro birimo iby’abana n’iby’abakuru, iby’ababigize umwuga n’iby’abakanyujijeho muri Karate.
Yari yitabiriwe n’amakipe asaga 120, agizwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu 20 birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Mexique, u Bwongereza, Mali, Écosse, Romania n’u Rwanda.
JKA-Rwanda yari ihagarariwe n’abakinnyi bane ndetse n’Umutoza Ganziteka Didier Pascal wanarushanyijwe, yayegukanyemo imidali ibiri y’Umuringa; umwe muri Kata n’undi muri Kumite.
Umudali wa mbere wegukanywe na Kabango Jean Pierre wabaye uwa gatatu muri Kata Shotokan ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe. Abandi barushanyijwe ni Niyongabo Fils David (wabaye uwa 11), Ndayishimiye Christian (13) na Ganziteka Didier Pascal (12).
Ku Cyumweru, tariki ya 31 Werurwe, JKA-Rwanda yabonye undi mudali muri Kumite, wegukanywe na Murenzi David nyuma yo kuba uwa gatatu. Ni mu gihe Niyongabo Fils David yabaye uwa gatanu muri icyo cyiciro.
Umuyobozi wa JKA-Rwanda, Rurangayire Guy, yavuze ko bishimiye kwitabira aya marushanwa, ashimangira ko intego ari ugushaka uburyo byaba inshuro nyinshi kuko bizamura urwego rw’abatoza n’abakinnyi.
Ati “Twishimiye kwitabira amarashanwa yarimo abantu 700 mu by’iciro bitandukanye. Turifuza gukomeza gushaka abafatanyabikorwa benshi kugira ngo dukomeze kwitegura amarushanwa menshi uko ubushobozi buzajya buboneka. Bizafasha kuzamura urwego rw’abatoza bacu, abakinnyi muri gahunda zacu ku buryo tuzazana n’umudali wa Zahabu vuba cyane.”
JKA-Rwanda yari yajyanye itsinda ry’abantu barindwi barimo n’Umuyobozi Mukuru wa KTN Rwanda, Hagenimana Philémon, aho iki kigo ari umufatanyabikorwa wayo kuva mu myaka ibiri ishize.
Aya marushanwa yari yateguwe na Amateur Athletic Union (AAU) ku bufatanye n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Karate (WUKF), yabanjirijwe n’amahugurwa yo ku wa 29 Werurwe 2024 aho muri Kata yayobowe na Sensei Mirza J B naho muri Kumite ayoborwa na Sensei Christophe Pinna.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!