00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karate: Abafite imikandara y’umukara mu Rwanda bongerewe ubumenyi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 July 2023 saa 04:28
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) ryakoresheje amahugurwa y’umunsi umwe agamije kongerera ubumenyi abafite umukandara w’umukara, yitabiriwe n’abagera ku 110 ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Nyakanga 2023.

Aya mahugurwa yabereye muri Lycée Notre Dames des Anges i Remera, yitabiriwe n’abafite umukandara w’umukara kuva kuri Dan ya mbere kugera ku ya karindwi. Abafite iya gatandatu na Sinzi Tharcisse ufite iya karindwi ni bo bahuguye bagenzi babo.

Visi Perezida wa FERWAKA akaba n’Umuyobozi w’Abasifuzi muri iri Shyirahamwe, Mwizerwa Dieudonné, yavuze ko aya mahugurwa yibanze kuri aba batoza kuko ari bo basanzwe bigisha abandi bakina Karate mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Kimwe mu byo twibanzeho harimo tekinike z’ibanze harimo kwitegura gukora Kata [kwiyerekana] kuko ni cyo kintu twibanzeho uyu munsi dukosora kuko cyagaragaraga nk’ikibazo. Bigaragara ko abitabiriye babyize kandi bagiye kubitanga mu makipe baturukamo.”

Uwimbabazi Naomie umaze imyaka 15 akina Karate ndetse akaba ari umwe mu bahuguwe, yavuze ko hari ibyo yungutse kuko Karate isaba gukomeza kwihugura.

Ati “Hari byinshi yamfashije. Yego nsanzwe nkina Karate ariko hari tekinike n’amategeko agenda ahinduka, iyo rero udakurikiranye uragenda ugakina ibintu bya kera kandi umukino urahinduka.”

Perezida wa FERWAKA, Niyongabo Damien, yavuze ko iyi gahunda izajya iba buri mwaka kuko igamije kuzamura icya rimwe umukino haba mu batoza n’abo bawigisha.

Ati “Ibyo twifuzaga navuga ko twabigezeho, noneho ikindi cyiza ni uko twafashe ibyiciro bitandukanye kandi dufata n’abarimu bakora muri ibyo byiciro byose. Ni byiza ko buri gihe bahora bihugura, bizajya biba buri mwaka.”

FERWAKA yiteze ko irushanwa rya “Liberation Cup” rizaba tariki ya 5 n’iya 6 Kanama i Rubavu, rizaba umwanya mwiza wo kureba niba abahuguwe barumvise neza ibyo bigishijwe.

Hari kandi n’amahugurwa y’abasifuzi azaba tariki ya 27 Kanama, azagaruka ku mategeko agenga amarushanwa ya Karate.

Iyi gahunda y’amahugurwa y’abatoza yaje ikurikira iy’abakiri bato, batarengeje imyaka 15, yabaye tariki ya 15 Nyakanga 2023.

Abafite imikandara y'umukara muri Karate y'u Rwanda, bongerewe ubumenyi mu mahugurwa yabaye ku wa Gatandatu
Aya mahugurwa yahuje abaturutse mu bice bitandukanye by'igihugu
Sensei Sinzi Tharcisse na Rurangayire Guy bari mu bahuguye abandi
Gukosora kuri tekinike zitandukanywe biri mu byibanzweho muri aya mahugurwa
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Karate, Nkuranyabahizi Noël, aganira na Sinzi Tharcisse
Visi Perezida wa FERWAKA, Mwizerwa Dieudonné, aganiriza abitabiriye aya mahugurwa
Aya mahugurwa yitabiriwe n'abagera ku 110 bose bafite imikandara y'umukara
Perezida wa FERWAKA, Niyongabo Damien, yavuze ko amahugurwa nk'aya azajya aba buri mwaka
Visi Perezida wa FERWAKA, Mwizerwa Dieudonné, yavuze ko irushanwa rya Liberation Cup rizaba umwanya mwiza wo kureba niba abitabiriye amahugurwa barumvise neza ibyo bigishijwe
Uwimbabazi Naomie yemeza ko hari byinshi yungukiye muri aya mahugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages