00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karate: Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi bakomeje imyiteguro

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 July 2023 saa 08:01
Yasuwe :

Ikipe ya JKA (Japan Karate Association) Rwanda izaserukira Igihugu muri Shampiyona y’Isi (WUKF World Karate Championships) iteganyijwe guhera tariki ya 13 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2023, irimbanyije imyitozo.

Ni ubwa mbere u Rwanda rugiye kwitabira iyi mikino igiye gukinwa ku nshuro ya 11, aho uyu mwaka izabera i Dundee muri Écosse.

U Rwanda ruzaserukirwa n’abakinnyi 11 bo mu cyiciro cy’abato aribo: Bigwi Gaël Ibakwe, Shaima Inyange, Shimwa Mugisha Dorian, Iriza Lina, Irampaye Fred, Rurangayire Aimable Guérin, Ndinda Aydan Gisa, Rurangayire Guénhaël Orhnzy, Umurinzi Evan na Gisa Tony. Ni mu gihe umutoza wabo ari Ganziteka Didier Pascal.

Umuyobozi Mukuru wa JKA-Rwanda, Rurangayire Guy, yabwiye IGIHE ko intego bajyanye ari ugutangira gutinyura abana amarushanwa bakiri bato.

Yagize ati “Ni inshuro ya mbere tugiye kwitabira iyi mikino. Intsinzi itegurwa kare ni yo mpamvu twifuje gutangira kwitabira amarushanwa menshi ndetse mpuzamahanga kugira ngo tuzagire abakinnyi beza mu gihe kizaza.”

Biteganyijwe ko mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki 9 Nyakanga 2023, ari bwo iyi kipe izahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Écosse.

JKA Rwanda irimbanyije imyiteguro ya Shampiyona y'Isi izabera i Dundee

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages