Iri rushanwa rikomeye kuri uyu mugabane muri karate ryatangiye kuwa Gatanu tariki 31 Kanama risozwa ku Cyumweru tariki 2 Nzeri 2018, ryitabiriwe n’ibihugu 25.
Misiri ifatwa nk’umwami wa Afurika ndetse ikaba mu bihugu 15 bikomeye ku Isi muri uyu mukino, niyo yegukanye imidali myinshi mu byiciro 27 yakinnye, bivuze ko hamwe gusa ariho itabonye umudali ifitemo umukinnyi.
Muri iyi midali harimo 16 ya zahabu, itatu ya Feza n’irindwi y’umuringa bikaba byatumye yegukana irushanwa muri rusange.
Ku mwanya wa Kabiri haje Algeria yegukanye imidali 15 muri rusange irimo irindwi ya zahabu, umwe wa Feza n’irindwi y’umuringa, naho Maroc iba iya Gatatu n’imidali irindwi irimo umwe wa zahabu, ine ya Feza n’ibiri y’umuringa.
U Rwanda rwasoje ari urwa karindwi n’imidali umunani irimo uwa zahabu umwe watwawe na Ndutiye Shyaka Maic mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 55 muri Kumite, Feza ebyiri n’imiringa itanu.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, Uwayo Théogène, yavuze ko irushanwa ryagenze neza cyane, by’umwihariko yishimiye uko abakinnyi b’u Rwanda bitwaye n’umusaruro babonye.
Yagize ati “Kwegukana imidali umunani irimo uwa zahabu na Feza ebyiri ni ibintu bikomeye kandi igishimishije ni uko twabigezeho mu gihe gito. Ikigaragara ni uko ibikenewe kugira ngo tugere ku musaruro tubifite”.
Yashimye abatoza b’abanyarwanda bafashije ikipe igitangira, anashimira Muhamed Hashim Muhamed, wavuye mu Misiri aje kongera ubumenyi bwabo.
Uwayo yavuze ko bazaganira na Minisiteri ya Siporo n’Umuco uburyo abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Karate bakomeza kwitabwaho cyane, ku buryo mu marushanwa ataha umusaruro waziyongera.



















TANGA IGITEKEREZO