Aya mahugurwa mpuzamahanga yo ku rwego rwa mbere “International Gasshuku ISKF Rwanda” azitabirwa n’abakina Karate bose, barimo n’abifuza kuyitangira, baba Abanyarwanda n’abanyamahanga babyifuza.
Umuvugizi w’Urugaga Mpuzamahanga rw’Abakina Umukino wa Shotokan mu Rwanda (ISKF), Mbarushimana Eric, usanzwe ufite umukandara w’umukara na Dan ya Kane, yavuze ko nubwo ari amahugurwa yateguriwe abakina Karate ya Shotokan ariko n’abakina ubundi buryo bashobora kuyitabira.
Ati “Aya mahugurwa twateguye areba cyane abakina tekinike ya Shotokan, ariko abakina Karate bose bemerewe kuyitabira. Ni amahirwe ko Karate y’u Rwanda dufite tekinike nyinshi, ku buryo iyo ubonye inzobere muri tekinike runaka uramwiga kugira ngo ubashe kumenya iyo ukina kuko ni bwo ubasha kuyitandukanya n’izindi.”
Muri tekinike zinyuranye zikinwa muri Karate harimo Kyokushin, Shito Ryu, Guju Ryu, Wado Ryu na Shotokan ifatwa nk’umubyeyi wa zose.
Mbarushimana yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo afashe kongera ubumenyi, ni kuri iyo mpamvu yatumiwemo abakina Karate bose kuva ku bafite umukandara w’umweru kugera ku bafite indi mikandara, baba Abanyarwanda n’abanyamahanga aho yitezwemo abazava muri Uganda, Tanzania, u Burundi na Congo.
Sensei Denis Houde uzayakoresha, afite umukandara w’umukara na Dan ya Karindwi ndetse asanzwe ari umwe mu barimu bakomeye muri ISKF ku rwego rw’Isi aho anakuriye iy’i Québec. Ni ku nshuro ya gatatu azaba ageze mu Rwanda aho azasesekara kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Kanama, akazabanza gusura amakipe atandukanye yigisha Karate.
Nkurunziza Jean Claude uri gufatanya na ISKF Rwanda gutegura iki gikorwa, yavuze ko imyiteguro igeze ku kigero cyiza ndetse biteze abakinnyi bagera kuri 200.
Ati “Twizeye ko bizagenda neza. Ubu bigeze kuri 90%, 10% ribura ni ibintu bike bisigaye, abantu bari kwiyandikisha nubwo bataraba benshi, ariko tumenyereye kubabona mu minsi ya nyuma. Ubu abamaze kwiyandikisha bagera kuri 40, ariko twiteze abagera kuri 200.”
Ku munsi wa mbere w’aya mahugurwa, tariki ya 18 Kanama, azaba guhera saa Kumi kugeza saa Moya n’Igice z’umugoroba, ku wa 19 Kanama abe mu gitondo na nyuma ya saa Sita mu gihe ku wa 20 Kanama, hazaba amahugurwa mu gitondo n’ibizamini byo kuzamura mu ntera abakina Karate ya Shotokan mu gikorwa kizaba nyuma ya saa Sita.
Ku bisabwa ku bifuza kwitabira amahugurwa; abafite munsi y’umukandara wa ‘Marron’, kwiyandikisha ni ibihumbi 20 Frw mu gihe abafite umukandara w’umukara mu byiciro bitandukanye ari ibihumbi 30 Frw azishyurwa mu ntoki ku munsi wa mbere w’amahugurwa cyangwa kuri telefoni.
Uwiyandikisha ashobora kwifashisha urubuga rwa ISKF Rwanda, agatanga ibirimo amazina ye, igihugu aturukamo, umukandara afite, imyaka, no kugaragaza niba yifuza kuzakora ibizamini bimuzamura mu ntera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!