Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) rifatanyije na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, byateguye irushanwa rya ngarukamwaka muri Karate, ryabereye muri Notre-Dame des Anges, ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024.
Uyu mwaka irushanwa ryari rifite umwihariko kuko abakinnyi bose bahatanye mu buryo bw’amakipe kugira ngo abana benshi bakina Karate babashe kugaragaza impano zabo.
Amakipe 20 ni yo yahatanye mu byiciro bibiri muri uyu mukino aribyo Kata ikinwa abakinnyi berekana uburyo bw’imirwanire ndetse na Kumite ikinwa barwana hagati y’amakipe abiri.
Mu bagore bahatanye muri Kata, Agahozo Karate Club yo mu Karere ka Rwamagana yatsindiye umudari wa Zahabu ihiga The Great Warriors yo mu Mujyi wa Kigali. Mu bagabo iki cyiciro cyatwawe na Kayenzi Karate Do yahawe umudali wa Zahabu.
Muri Kumite, The Great Warriors yabonye umudali wa Zahabu mu bagore no mu bagabo ndetse ihita inegukana Igikombe cya Ambassador’s Cup Karate cya 2024 kuko yihariye imidari myinshi, ariyo ibiri ya Zahabu, umwe wa Feza ndetse n’undi umwe w’Umuringa.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Amb. Isao Fukushima, yashimye intambwe imaze guterwa mu kuzamura umukino wa Karate mu Rwanda kuva mu 2018 ubwo hatangizwaga ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Turashimira bikomeye FERWAKA imbaraga ishyira mu iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda. Uyu ni umukino wavukiye iwacu mu kinyejana cya 15 ariko kugira ngo waguke ugere ku Isi ni uburyo ukinwa nk’indi mikino yose nyarugamba ufasha umukinnyi kugira ikinyabupfura, kuruhuka no kwiyemeza.”
“Kuba ibyo byose biva mu mukino bituma uwukina akomeza kuba umunyembaraga rikaba itandukaniro ryayo n’indi mikino yo mu Burengerazuba bw’Isi. Ndibaza ko Karate izakomeza kuba inkingi ya mwamba ikomeza umubano uri hagati y’u Rwanda n’u Buyapani.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie yunze mu rya Ambasaderi Amb. Isao yongeraho ko no mu bikorwaremezo biri kubakwa, Karate nayo yatekerejweho.
Ati “Karate ituma umubano w’u Rwanda n’u Buyapani utajegajega. Leta izashyira imbaraga mu kuyishyigikira ndetse inabizeza ko muri Petit Stade Amahoro iri kuvugururwa hazashyirwamo ibikoresho byose bifite ikoranabuhanga rigezweho byifashishwa muri uyu mukino.”
Kuva u Buyapani bwatangira gutera inkunga umukino wa Karate mu Rwanda, abawukina bamaze kwiyongera kuko ubu bageze ku 7000 mu gihugu hose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!