Iri rushanwa rya mbere rikomeye u Rwanda rwakiriye muri karate, ryitabiriwe n’ibihugu 25 bihagarariwe n’abakinnyi 282 bazahiganwa mu byiciro bitandukanye mu bagabo n’abagore.
Mbere yo kurifungura ku mugaragaro, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa karate ku Isi, Antonio Espinos, yashimiye u Rwanda uko rwariteguye neza.
Yagize ati "U Rwanda ni igihugu cyiza, rwakoze byinshi byiza mu gutegura iri rushanwa kandi nta kabuza rizagenda neza. Shampiyona ya Afurika ni ubwa mbere igiye kwitabirwa n’ibihugu byinshi, bigaragaza uburyo izaba ikomeye cyane."
Antonio Espinos ukomoka muri Espagne uyobora Karate ku Isi kuva mu 1998, yanavuze ko mu nama yagiranye n’abayobozi b’uyu mukino muri Afurika bemeranyije ku buryo watera imbere kuri uyu mugabane bihereye mu bato.
Yagize ati "Twaganiriye ku iterambere ry’umukino wa karate duhereye mu bato bigakorwa mu duce dutandatu dufite duhuza Amashyirahamwe ya Afurika."
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, Uwayo Théogène, we yavuze ko abakinnyi batoranyijwe guserukira igihugu muri iri rushanwa biteguye neza ku buryo hari icyizere bazegukana imidali.
Yagize ati "Sinavuga ngo tuzaba aba kangahe ariko mu mezi hafi ane abakinnyi bamaze bitoza, turumva ibyo Abanyarwanda babitezeho bazabigeraho."
Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 97 b’igitsina gore na 185 mu bagabo bakazarushanwa mu byiciro bitandukanye hakurikijwe imyaka n’ibiro.
Misiri niyo yazanye abakinnyi benshi (31), ikurikiwe n’u Rwanda (28), Cameroun (26), Afurika y’Epfo (21), Algeria na Congo Brazzaville bikaba bifite 20 buri kimwe ibindi bihugu bikaba byarazanye abakinnyi bitewe n’ibyiciro bizarushanwamo.
Iri rushanwa rizasozwa ku Cyumweru rirabera mu Ntare Arena i Rusororo kwinjira bikaba ari ubuntu.



















TANGA IGITEKEREZO