Ni amahugurwa yatangiye ku wa 18 Kanama asozwa ku Cyumweru, tariki 20 Kanama 2023, muri Lycée Notre Dame des Anges i Remera.
Aya mahugurwa yari yateguwe na ISKF Rwanda, yakoreshejwe n’umwarimu mpuzamahanga muri uyu mukino, Umunya-Canada Denis Houde ufite Dan ya Karindwi, mu gihe yitabiriwe n’abarenga 150 barimo n’abaturutse mu bihugu bikikije u Rwanda.
Ku Cyumweru, ubwo aya mahugurwa yasozwaga ni bwo abayitabiriye bakoze ibizamini bibazamura mu ntera. Mu babikoze harimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, watsindiye Dan ya Kabiri muri uyu mukino.
Muri rusange, abakoze ibizamini byo kuzamurwa mu ntera, bose hamwe ni 10. Uwakoreye Dan ya Mbere ni umwe gusa, mu gihe abakoreye Dan ya Kabiri ari bane, abakoreye Dan ya Gatatu bakaba ari batanu. Abatsinze bahawe impamyabumenyi n’imikandara byo kurwego mpuzamahanga.
Nyuma yo gusoza aya mahugurwa, Denis Houde wayatanze, yavuze ko yishimiye urwego rw’abakina Karate bo mu Rwanda, ashimangira ko bari ku rwego rwiza, gusa abagira inama yo gukomeza kwihugura kurushaho.
Nduwamungu Jean Vianney uhagarariye ISKF Rwanda, akaba ari na we wateguye aya mahugurwa, yashimiye abakarateka bose bayitabiriye, by’umwihariko ashimira Denis Houde wabahuguye.
Yasabye abahuguwe ko ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa bakwiriye kubusangiza abandi batabashije kwitabira kugira ngo urwego rw’abakarateka bose rube rumwe.
Abahuguwe na bo bashimiye Denis Houde ku bumenyi yabahaye, bamusaba ko yazajya aza kubahugura inshuro zirenze imwe. Bashimiye kandi ubuyobozi bwa ISKF Rwanda ku bw’igitekerezo cyiza cyo kuzana umutoza nka Denis Houde, banabasaba ko bakomeza kubashakira amahugurwa menshi kuko bibazamurira ubumenyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!