00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyongabo Damien yatorewe kuyobora Federasiyo ya Karate

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 April 2023 saa 05:21
Yasuwe :

Niyongabo Damien yatorewe kuyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino Njyarugamba wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) mu myaka ine iri imbere.

Ni mu matora y’Inteko Rusange y’iri Shyirahamwe yabaye kuri iki Cyumweru, tariki 2 Mata 2023. Niyongabo Damien yatorewe kuba Perezida wa FERWAKA, umwanya asimbuyeho Uwayo Théogène wari uwumazeho imyaka 14.

Niyongabo na komite ye bose batsinze ku bwiganze bw’amajwi 100% kuko buri wese yari umukandida rukumbi ku mwanya we.

Nyuma y’amatora Visi Perezida ucyuye igihe wa FERWAKA, Karamaga Barnabé, yavuze ko yishimira aho basize iri shyirahamwe.

Yagize ati “Twarwanye no gushyiraho amategeko agenga ishyirahamwe, dushaka ubuzima gatozi nubwo bitari byoroshye kuko hari abantu bagorwa no kumva amategeko. Twishimiye kandi ko dusize umusingi wo kugenderaho ndetse tunizeye ko na komite igiyeho izakomerezaho.”

Nyuma yo gutorerwa kuyobora FERWAKA, Niyongabo Damien, yavuze ko intego ye ari ukuzamura urwego rw’abakinnyi n’abatoza no kurushaho kumenyekanisha umukino wa karate cyane.

Yagize ati “Ndashimira komite icyuye igihe kuko badusigiye umusingi. Tuzashyira imbaraga mu kuzamura urwego rw’abakinnyi n’abatoza kuko burya karate ni uguhora wihugura. Ikindi ni ugukangurira no gufasha andi makipe ataraba abanyamuryango ngo na yo aze atwiyungeho kuko ahari arenga 40 ariko hemewe icyenda gusa ari nayo yakoze amatora.”

Muri rusange uretse Niyongabo watorewe kuba Perezida akaba n’Umuvugizi, Visi Perezida akaba n’Umuvugizi wungirije yabaye Mwizerwa Dieudonné mu gihe Bugingo Elvis yakomeje kuba Umunyamabanga.

Ingabire Solange yatorewe kuba umubitsi mu gihe Niragire Samuel yabaye Umuyobozi wa Tekinike. Akanama Nkemurampaka kagizwe na Ganziteka Didier Pascal, Rugwizangoga Révérien na Ngirababyeyi Noël.

Abanyamuryango b'Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino Njyarugamba wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) ubwo bari mu matora
Komite Nshya y'Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino Njyarugamba wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) mu myaka ine iri imbere
Niyongabo Damien ni we Perezida mushya w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino Njyarugamba wa Karate mu Rwanda (FERWAKA)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages