Iki gikorwa cyabereye muri iri shuri riri i Ntarama, cyari cyitabiriwe n’abana bose baryigamo, abayobozi b’ishuri ndetse n’ababyeyi b’abana bakoze ibizamini bibazamura mu ntera mu mukino wa Karate.
Mu bana 45 bakoze ibizamini byo kubazamura mu ntera, 27 batsindiye kuzamuka ku mukandara w’umuhondo, 13 batsindira uwa Orange uwukurikira, mu gihe batanu babonye uw’icyatsi.
Ubusanzwe, imikandara ya Karate ihera ku mweru, umuhondo, orange, icyatsi, ubururu n’ikigina kugeza ku mukara uba ufite ibyiciro bitandukanye bizwi nka “Dan”.
Umuyobozi wa The Champions Sports Academy, Nkuranyabahizi Noël, usanzwe utoza Ikipe y’Igihugu ya Karate, yashimiye ababyeyi baherekeje abana babo muri aya marushanwa mu gihe kandi yemeje ko urwego rwabo rwazamutse. Yashimiye kandi ubuyobozi bw’iri shuri n’ubwa Gasore Serge Foundation.
The Champions Sports Academy isanzwe ifite amashami arimo irikorera i Remera ahazwi nka Sports View, i Nyanza mu Majyepfo, Rusororo muri City Infant and School, muri Gasore Serge Foundation na Lycée Notre Dame de Cîteaux.
The Champions Sports Academy yatangiye ibikorwa byayo mu 2017 yibanda kuri Karate gusa, nyuma igenda ibyagura mu rwego rwo kwegereza siporo abana, haba mu gihe cy’ibiruhuko ndetse n’igihe batagiye ku mashuri, mu gukomeza gushakisha impano no kuzishyigikira.
Abana bakina imikino itandukanye irimo Karate, Badminton, Sports Chanbara, Imikino Ngororangingo “Gymnastics”, kubyina bya Kinyarwanda ndetse hakaba hari na gahunda yo kongeramo indi mikino nk’umupira w’amaguru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!