Iki gikorwa cyabereye i Remera ahahoze ari Sports View Hotel, cyari cyitabiriwe n’abana ndetse n’ababyeyi b’abakoze ibizamini bibazamura mu ntera mu mukino wa Karate.
Mu bana 51 bakoze ibizamini byo kubazamura mu ntera, 18 batsindiye kuzamuka ku mukandara w’umuhondo, 15 batsindira uwa Orange uwukurikira, mu gihe batandatu babonye uw’icyatsi. Abatsindiye uw’ubururu ni umunani naho ababonye uw’ikigina [marron] ni bane.
Ubusanzwe, imikandara ya Karate ihera ku mweru, umuhondo, orange, icyatsi, ubururu n’ikigina kugeza ku mukara uba ufite ibyiciro bitandukanye bizwi nka “Dan”.
Umuyobozi wa The Champions Sports Academy, Nkuranyabahizi Noël, yashimiye ababyeyi baherekeje abana babo muri aya marushanwa mu gihe kandi yemeje ko urwego rwabo rwazamutse.
Ati "Abakoze ibizamini ni abari mu byiciro twigisha hagati y’imyaka ine n’imyaka 17. Abana tekinike yabo yarazamutse, uretse no kubikunda bazamuye urwego. Mwabonye ko n’ababyeyi bamaze kubyumva, hari n’abazanye n’abandi babarera, barabaherekeza."
Yakomeje avuga ko kuri ubu bagiye gutangira gutegura gahunda y’ibiruhuko aho abana bazatozwa imikino itandukanye.
Ati "Ubu tugeze mu gihe nyacyo cya The Champions kuko tugiye gukora gahunda z’ibiruhuko nk’uko dusanzwe tubikora. Gusa uyu mwaka hazaba harimo umwihariko kuko dufitemo ibintu byinshi twateguye bitabamo. N’ubundi ni ba bana bari hagati y’imyaka ine na 16. Ntabwo biba ari ugukina Karate gusa, tugira imikino myinshi y’abana."
The Champions Sports Academy isanzwe ifite amashami arimo irikorera i Remera ahazwi nka Sports View, i Nyanza mu Majyepfo, Rusororo muri City Infant and School, muri Gasore Serge Foundation na Lycée Notre Dame de Cîteaux.
The Champions Sports Academy yatangiye ibikorwa byayo mu 2017 yibanda kuri Karate gusa, nyuma igenda ibyagura mu rwego rwo kwegereza siporo abana, haba mu gihe cy’ibiruhuko ndetse n’igihe batagiye ku mashuri, mu gukomeza gushakisha impano no kuzishyigikira.
Abana bakina imikino itandukanye irimo Karate, Badminton, Sports Chanbara, Imikino Ngororangingo “Gymnastics”, kubyina bya Kinyarwanda ndetse hakaba hari na gahunda yo kongeramo indi mikino nk’umupira w’amaguru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!