Iri rushanwa ryabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Kamena 2024, rikinirwa muri Ecole Notre Dame des Anges i Remera mu Mujyi wa Kigali aho ryari ryitabiriwe n’amakipe 34.
Amakipe atandatu ni yo yahatanye muri Kata (Kwiyereka) mu cyiciro cy’abagore naho mu bagabo hahatana amakipe umunani.
Muri Kumite (Kurwana), amakipe y’abagore yitabiriye iri rushanwa ni atandatu mu gihe mu bagabo yari 14.
Muri Kata, Ikipe ya Agahozo Shalom ni yo yabaye iya mbere mu bagore, The Champions Sports Academy iba iya mbere mu bagabo.
Muri Kumite, The Champions Sports Academy yahize izindi kipe zose mu cyiciro cy’abagore, mu bagabo, The Great Warriors iba iya mbere ihigitse The Champions.
Muri rusange, The Champions Sports Academy yegukanye irushanwa n’imidali itatu irimo ibiri ya Zahabu n’umwe wa Feza, ikurikirwa na The Great Warriors yegukanye imidali ine irimo umwe wa Zahabu n’umwe wa Feza mu gihe Agahozo Shalom yabaye iya gatatu n’imidali ibiri irimo Zahabu na Feza.
Mbere y’irushanwa, FERWAKA yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, abagize umuryango mugari wayo baganirizwa ku mateka asharira Abatutsi bari bahungiye mu cyahoze ari ETO Kicukiro banyuzemo.
Iri Shyirahamwe ryaremeye kandi Rudahunga Alexis w’imyaka 52, warokotse Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu Murenge wa Kagarama mu Kagari ka Kanserege mu Mudugudu wa Byimana.
Umuryango wa Rudahunga ugize n’abantu bane mu gihe we afite ubumuga bwa burundu yatewe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!