Ni umukino ukomeje gutezwa imbere mu Rwanda n’ikimenyimenyi mu Rwanda hagiye kongera guteranira ku nshuro ya kane amahugurwa ya JKA (Japan Karate Association) Rwanda, no kuzamurwa mu ntera ku Banyarwanda bamaze igihe biga uyu mukino.
Aya mahugurwa azabera i Kigali tariki 15-20 Nzeri 2022, akazatangwa n’abatoza bakomeye muri uyu mukino bazava mu Buyapani.
Nkuko bigenda ahandi nko mu mashuri, abantu bamaze igihe biga karate, bahabwa impamyabumenyi n’impamyabushobozi mu cyiciro runaka. Muri karate naho batanga impamyabushobozi ariko binyuze mu mikanda itandakunye.
Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka kuburyo imikandara irutanwa n’icyo bisaba kuyigeraho. Twibukiranye ko iyi karate tugiye kuvugaho, ari iyatangijwe n’Abayapani bo bita ko ariyo y’umwimerere.
Umukandara w’umweru
Uyu uhabwa umuntu ugitangira gukina Karate. Niba nawe nta hantu urayigerageza , wakwibarira mu bafite umukandara w’umweru kuko niwo utangiriraho.
Umukandara w’umuhondo
Uyu mukandara uhabwa byibura umuntu umaze hagati y’amezi atatu akora imyitozo ihoraho. Mbere yo kuwuhabwa ukora igerageza waritsinda ukawuhabwa. Ni umwe mu mikandara y’ibanze muri uyu mukino.
Umukandara wa Orange
Uyu mukandara wa orange uhabwa umuntu ufite umukandara w’umuhondo, umaze amezi atatu akora imyitozo ihoraho nyuma yo guhabwa umukandara w’umuhondo. Nabwo abanza guhabwa igerageza mbere yo kuwuhabwa kugira ngo barebe ko ibyo amaze igihe yiga abizi.
Umukandara w’icyatsi
Ni umukandara wa gatatu uhabwa utangiye kwiga karate. Ntushobora kuwuhabwa utarahawe orange. Umukandara w’icyatsi uhabwa umuntu umaze amezi atanu akora imyitozo ihoraho nyuma yo guhabwa orange.
Ntibivuze ko ari umukandara w’ubuntu, nawo uwuhabwa kuko wagaragaje ubuhanga mubyo umaze iminsi wiga.
Umukandara w’ubururu
Uyu uhabwa umuntu ufite umukandara w’icyatsi, umaze byibura hagati y’amezi atatu n’atandatu akora imyitozo ihoraho.
Umukandara w’ikigina (Chocolant)
Uyu mukandara uhabwa umuntu ufite umukandara w’ubururu, umaze byibura umwaka akora imyitozo ihoraho ndetse wanatsinze ikizamini.
Umukandara w’umukara (Dan)
Iki ni icyiciro gihanitse, aho umuntu afatwa nk’utangiye gukerebuka muri uyu mukino njyarugamba. Umukandara w’umukara cyangwa Dan ya mbere, uhabwa umuntu umaze hafi imyaka itatu akina karate.
Kujya kuri Dan ikurikira, ugomba kuba watsinze ikizamini kandi umaze imyaka ingana na n’umubare wa Dan ufite.
Urugero niba ufite Dan eshatu, ushaka iya kane ugomba gutsinda ikizamini kandi umaze imyaka itatu ufite Dan ya gatatu.
Aha imikandara ntabwo yongera guhinduka. Dan ya cumi niyo ya nyuma muri karate.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!