Iyi gahunda yiswe “Martial Arts Open School in Rwanda 2022” yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda [FERWAKA] rifatanyije na UNESCO ICM.
Abanyeshuri bahuguwe barimo abo muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux na Collège Saint-André i Nyamirambo.
Iyi gahunda yamaze ibyumweru bitanu [hagati ya tariki 11 Kamena-14 Nyakanga 2022], yatangiranye n’abanyeshuri 442 barimo abakobwa 305 n’abahungu 137. Muri bo 232 barimo abakobwa 174 n’abahungu 58 ni bo babashije kuyisoza.
UNESCO ICM “International Centre of Martial Arts” iri mu bagize uruhare mu gutegura aya marushanwa ni Ikigo Mpuzamahanga cy’Imyitozo y’Imikino Njyarugamba. Cyatangijwe mu Ukuboza 2016 ku masezerano Koreya y’Epfo yagiranye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco [UNESCO].
Iki kigo cyari gifite intego yo kugira uruhare mu mibereho myiza no gusabana binyuze mu mikino njyarugamba.
Abanyeshuri bitabiriye iyi gahunda bahuguwe n’abatoza barimo Nkuranyabahizi Noël ufite ‘dan’ ya 4 akaba ari n’Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu n’abandi barimo Bucumi Desire na Cyuzuzo Sakina.
Umunyeshuri uhagarariye abandi bakobwa mu Cyiciro Rusange yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha kwiteza imbere.
Yagize ati “Ndabashishikariza kuba namwe mwakina karate kuko ni umukino mwiza, nakuyemo byinshi kandi byiza. Nakuyemo kwisanzura mu bandi, kumenya kwirinda, ndetse n’ibindi bigiye bitandukanye.”
Umuyobozi ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Komite Olempike mu Rwanda, Kajugiro Sebalinda Fidèle, yavuze ko gutoza abakiri bato bitanga icyizere.
Yagize ati “Iki ni ikigaragaza ko umukino uriho kandi bakeneye kandi abatoza. Tugomba gushakira uyu mukino abatoza n’ibindi byose biganisha ku iterambere rya siporo.”
Umunyamabanga Mukuru wa Federasiyo ya Karate mu Rwanda, FERWAKA, Bugingo Elvis, yatangaje ko iyi gahunda igamije kwigisha umukino wa Karate bahereye mu bakiri bato cyane cyane bibanda ku bakobwa.
Ati “Abakobwa ni bake muri uyu mukino kuko kenshi bumvishwaga ko hari ibyo batabasha. Ubu bashaka kwerekana ko icyo basaza babo bakora na bo bagishobora.’’
Iyi gahunda yatangiriye mu bigo bibiri byo mu Mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko izanagezwa mu bindi bice bitandukanye.
Umuyobozi ushinzwe Ingaga n’Amashyirahamwe y’Imikino muri Minisiteri ya Siporo, Habyarimana Florent, yashimye iki gikorwa avuga ko iterambere ry’imikino rishingiye ku bakiri bato kandi umubare munini uba mu mashuri.
Yagize ati “Iki gikorwa FERWAKA yateguye ni ingenzi cyane kandi gikwiye gushyigikirwa.”
Ferwaka yijeje gukomeza guharanira iterambere rya karate by’umwihariko mu mashuri kubera ko iyo umwana akuze ayikina, bimufasha gukura ayikunda kandi bikamufasha no kugira ubuzima bwiza.
Amafoto: Rwema Derrick
Video: Munyakazi Emille



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!