Iyi Dan [umukandara w’umukara] yayiherewe mu mahugurwa yari amaze iminsi itanu ahabwa abakina Karate yateguwe na Japan Karate Association (JKA) Rwanda, yatangwaga n’abatoza bavuye mu Buyapani ku gicumbi cy’uyu mukino.
Mu ijambo rye nyuma yo gushyikirizwa iyi Dan, Uwayo yavuze ko ari iby’agaciro kuri uyu mukino mu Rwanda.
Yagize ati “Nishimiye kwakira Dan yanjye ya gatandatu ni iby’agaciro kuri Karate y’u Rwanda.”
Uyu mukandara Uwayo yahawe ntabwo yawukoreye ahubwo ni uw’icyubahiro kubera uruhare yagize mu guteza imbere umukino wa Karate.
Mu 2021 nabwo Uwayo yahawe ishimwe n’Umwami w’u Buyapani kubera uruhare yagize mu guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda n’u Buyapani binyuze muri Karate.
Muri aya mahugurwa abakina karate bagera kuri 36 bakoze ibizamini byo guhabwa Dan nshya, barimo 20 bakoreye Dan ya mbere (Shodan), barindwi bakoreye iya Kabiri (Nidan),babiri bakoreye Dan ya gatatu (Sandan).
Hari kandi na bane bakoreye Dan ya kane (Yodan) ndetse ni umukinnyi umwe wakoreye ya gatanu (Godan).
JKA [Japan Karate Association] ifatwa nk’igicumbi cya Karate mu mategeko yayo yemera ko ugize Dan nyinshi ziba ari 10 gusa hari ahandi usanga zirenga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!