Uwayo Théogène yarishyikirijwe na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, mu muhango wabereye i Nyarutarama mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho witabiriwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri, Shema Maboko Didier na Rwemalika Félicité, Perezida w’agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda.
Ambasaderi Masahiro Imai yavuze ko iri shimwe ryashyikirijwe Uwayo Théogenè kubera uruhare yagize mu guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda n’u Buyapani binyuze muri Karate.
Ati “Umukino wa Karate ufite igisobanuro gukomeye ku Bayapani, siporo ni intangiriro yo guhuza kw’abantu babiri. Twahisemo ko Karate iba ishingiro y’umubano w’ibihugu byombi.”
“Hari aba-Karateka benshi ariko nk’uko na we yabisobanuye, ni we wa mbere wagize uruhare mu ishyirwaho no guteza imbere Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda.”
Ku ruhande rwa Uwayo Théogène watangiye gukina Karate ubwo yari agiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ku myaka 18, hari mu 1981. Yavuze ko yashimishijwe no guhabwa iri shimwe.
Ati “Tumaze nibura imyaka 12 turi federasiyo ku buryo bwemewe n’amategeko, twagiye tuzana abatoza ba Karate bo mu Buyapani bari ku rwego rwo hejuru, tumaze kuzana abarenga batandatu kandi bemewe ku rwego rwa Karate mu Buyapani.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko kuba Uwayo Théogène yahawe iri shimwe n’Umwami w’u Buyapani, bigaragaza ko Karate y’u Rwanda iri mu cyerekezo cyiza.
Ati “Bigaragaza ko mu gihe Uwayo yayoboyemo iyi federasiyo harimo ibikorwa bigaragaza ko ifite icyerekezo cyiza kandi noneho mu mikorere yayo ni federasiyo tubona ifite abakinnyi bari mu byiciro bitandukanye.”
Bimwe mu bikorwa Uwayo Théogène yashimiwe harimo kuba kuva mu 2014, harateguwe amarushanwa ya Ambassador’s Cup inshuro eshanu ndetse akagira uruhare muri gahunda zigamije iterambere ry’uyu mukino kuva mu 2018, aho u Buyapani butanga ibikoresho bya Karate kuri FERWAKA.
Amafoto: Mucyo Régis & Rurangayire Guy Didier- Facebook



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!