Iri rushanwa ryabereye muri Saint-André i Nyamirambo ku wa 28 Gicurasi 2023, ryitabiriwe n’abakinnyi b’amakipe atandukanye bahatanye mu byiciro birimo Kata (kwiyereka) na Kumite (kurwana).
Mbere y’uko ritangira, abakinnyi n’abandi baryitabiriye babanje kugezwaho amateka u Rwanda rwanyuzemo, by’umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni imwe. Hafashwe kandi umunota wo kwibuka no guha icyubahiro abishwe icyo gihe.
Sensei Sinzi Tharcisse warokoye ubuzima bw’Abatutsi batari bake muri Jenoside yifashishije Karate, yasabye urubyiruko kurangwa n’urukundo, rukirinda abashaka kurujyana mu macakubiri.
Yakomeje agira ati "Twakinaga Karate, hari ifishi wagombaga kuzuzaho niba uri Umututsi cyangwa ari Umuhutu. Ibyo ni byo byagize ingaruka mwese mwabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu munsi dufite igihugu cyiza, mugomba kurangwa n’intego nzima zigamije gukomeza kubaka u Rwanda."
Perezida w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien, yavuze ko hagikorwa ubushakashatsi ku mazina y’abari abanyamuryango ba FERWAKA n’abakinnyi b’uyu mukino bishwe muri Jenoside.
Agaruka ku buryo irushanwa ryagenze, Niyongabo yavuze ko yashimishijwe n’urwego abakinnyi berekanye, abasaba gukoresha siporo nk’umusanzu wabo wo kubaka igihugu.
Perezida wa Komisiyo ishinzwe gutegura Amarushanwa yo Kwibuka Jenoside muri Komite Olempike y’u Rwanda, Sharangabo Alexis OLY, na we yasabye urubyiruko rwitabiriye iyi mikino kurwanya buri kimwe cyose kiganisha ku macakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati "Abana bagomba kumenya ibyabaye n’ibyo bagomba gukora kugira ngo bitazongera kuba ukundi. Nyuma ya siporo, abakinnyi bafite inshingano zo guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bakiri bato."
Imikino yabaye yasize Zen Karate Do yegukanye irushanwa nyuma yo guhigika andi makipe atandatu yahatanye uyu mwaka.
Mu bakinnyi ku giti cyabo, Uwase Lazia na Munyaburanga Jean Claude bitwaye neza muri Kata naho Yezakuzwe Lucie aba uwa mbere mu bagore muri Kumite.
Ikipe nziza y’abagabo muri Kata yabaye Zen Karate Do Rubavu naho muri Kumite iba APR Karate Do.
Uko ibihembo byatanzwe
Urutonde rusange
- Zen Karate Do (imidali 3 ya Zahabu, Feza 1, Umuringa 1)
- Flying Eagles (Umudali 1 wa Zahabu, Feza 1)
- APR Karate Do (Zahabu 1, Umuringa 2)
- The Champion Karate Academy (Feza 2, Umuringa 1)
- UR Huye Campus A (Feza 1, Umuringa 2)
- Shito Ryu Karate Do (Umuringa 1)
- Police Karate Club (Umuringa 1)
Abakinnyi b’abagore bitwaye neza muri Kata
- Uwase Lazia (Zen Karate D0 Rubavu)
- Yezakuzwe Lucie (Flying Eagles)
- Abayisenga Palemonique (The Champions Karate Academy) & Umulisa Yvette (SHITO RYU KARATE DO)
Abakinnyi b’abagabo bitwaye neza muri Kata
- Munyaburanga Jean Claude (Zen Karate Do Rubavu)
- Niyitanga halifa (The Champions Karate Academy)
- Usengimana Omar (APR Karate Do) & Gusenga Yves Bertrand (Police Karate Club)
Abakinnyi b’abagore bitwaye neza muri Kumite
- Yezakuzwe Lucie (Flying Eagles)
- Uwase Lazia (Zen Karate Do Rubavu)
- Ingabire Solange (APR Karate Do) & Mbabazi Seraphine (UR Huye Campus)
Amakipe y’Abagabo muri Kata
- Zen Karate Do Rubavu
- The Champions Karate Academy
- UR Huye Campus A
- Flying Eagles
Amakipe y’Abagabo muri Kumite
- APR Karate Do
- UR Huye Campus A
- Zen Karate Do Rubavu
- The Champions Karate Academy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!