Ikipe y’ Igihugu ya Karate ubu irabarizwa mu gihugu cy’u Burundi aho yagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ahuza ibihugu bibarizwa mu karere ka gatanu.
Aya marushanwa agiye kuba ku nshuro ya munani, azatangira kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Gicurasi 2012.
Mu kiganiro na IGIHE, ushinzwe tekiniki (Directeur technique) muri Federasiyo ya Karate Rurangayire Guy Didier yadutangarije ko ikipe yahagurutse kuri uyu wa kane saa yine z’amanywa yerekeza i Bujumbura, ikaba igizwe n’amakipe abiri y’abahungu bazakina kumite (kurwana), buri kipe ikaba igizwe n’abakinnyi batandatu, amakipe abiri y’abahungu azakina kata (kurwana mu myiyereko), aho buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi batatu, n’ikipe y’abakobwa batandatu izakina kumite na kata, bose hamwe bakaba ari abakinnyi 24 baherekejwe n’umutoza wabo ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya witwa Ruslan Adamov.
Rurangayire Guy asoza ikiganiro yagiranye na IGIHE, yatangaje ko muri iyi mikino hazaba harimo abasifuzi b’Abanyarwanda bagera kuri batanu, bakuriwe na Maitre Sinzi Tharcisse utoza Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda.
Aba bakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda ngo bizeye insinzi kuko bakoze imyitozo myinshi kandi ikomeye ndetse n’abakinnyi bose bitwaye neza muri iyo myitozo.



















TANGA IGITEKEREZO