Minisitiri w’Intebe wa Kenya arifuza ko Nairobi, ari wo wazaba umujyi wa mbere muri Afurika mu kwakira imikino Olempike mu mwaka wa 2024. Ibindi bihugu bishobora kuzashyira ahagaragara icyifuzo nk’iki ni Maroc, Misiri na Afurika y’Epfo.
Mu gihe Kenya yegukanye imidari 7 ikaba ariyo yaciye agahigo ku Isi mu mikino Olempike yabereye i Londres, ikaba kandi yarasimbuye Afurika y’Epfo ku mwanya wa mbere muri Afurika, iriyumvamo akanyabugabo.
Jeuneafrique.com dukesha iyi nkuru itangaza ko ku wa 06 Kanama 2012 mu kiganiro na The Financial Times Raila Odinga, Minisitiri w’intebe wa Kenya yatangaje ko yaba umwe mu bagize akanama kazategura imikino Olempike ya 2024 agira ati “Igihe kirageze ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nayo yakira iyi mikino. Ubukungu bw’akarere buziyongera mu muri iyi myaka icumi iri imbere kandi itegurwa ry’imikino Olempike rizatuma abashora imari yabo mu bikorwa remezo biyongera”.
Biteganyijwe ko umushinga w’iyi mikino uzatwara akayabo ka miliyari 15 z’amadolari.
Igitekerezo cyo gutegura imikino Olempike si gishya muri Kenya. Iki gihugu cyagaragaje ubushake mu mwaka wa 1968 no mu wa 2004. Nyamara nubwo ubusabe bwayo bwakirwaga mu Kanama gashinzwe iyi mikino, ntiyigeze igira amahirwe yo kwegukana intsinzi, kuko inshuro nyinshi, ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa Qatar aribyo byagiye biza ku myanya ya mbere.
Usibye Kenya, Afurika y’Epfo, Maroc na Misiri ni bimwe mu bihugu byo muri Afurika biteganyijwe ko bishobora gusaba kuba abakandida. Igihugu kizegukana uwo mwanya kizamenyekana muri 2017.



















TANGA IGITEKEREZO