Mu rwego rwo kunoza imikorere myiza, Umujyi wa Kigali wateguye amarushanwa wise “Mayor’s cup”. Intego y’iri rushanwa ikaba ari “umurimo unoze kandi wihuse”.
Nk’uko uwateguye aya marushanwa Rusimbi Charles yatangarije IGIHE, yavuze ko aya marushanwa yashizweho mu rwego rwo kugirango hashishikazwe gutanga umurimo unoze kandi wihuse. Yavuze ko ari muri ubwo buryo hateguwe amarushanwa nk’aya.
Rusimbi yavuze ko abazitabira ayo marushanwa ari abakozi b’uturere tugize Umujyi wa Kigali gusa, ko nta mukinnyi ukina mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri wemerewe gukina. Yavuze ko imikino izakinwa muri iri rushanwa, ari umukino wa maguru ku bagabo, ndetse n’umupira wa maboko wa volleyball ku bahungu n’abakobwa.
Iri rushanwa ryafunguwe kumugaragaro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba, aho umukino wabimburiye iyindi wahuje ikipe y’AKarere ka Gasabo kakinnye n’Akarere ka Kicukiro umukino ukaba warangiye Akarere ka Gasabo gatsinze Akarere ka Kicukiro ibitego bibiri kuri kimwe.
Naho umukino wakurikiye wahuje Akarere ka Nyarugenge kahuye ni kipe y’Umujyi wa Kigali, uwo mukino ikaba warangiye ikipe y’Umujyi wa kigali itsinze Akarere ka Nyarugenge ibitego bibiri kubusa.
Nk’uko uwateguye iyi mikino Rusimbi Charles yatangaje, yavuze ko imikino y’amaboko ya volleyball izatangira gukinwa tariki 22 Werurwe, aho hazakinwa umukino uzahuza Akarere ka Nyarugenge kazakina Ikipe y’Umujyi wa Kigali. Mu bahungu n’abakobwo iyi mikino ikazabera kuri Club Rafiki i Nyamirambo.
Kuri uyo munsi ku kibuga cya KIE hakazabera umukino uzahuza Akarere ka Gasabo na Karere ka Kicukiro mu bahungu n’abakobwa. Naho tariki 28 Werurwe Akarere ka Kicukiro kazakina n’Akarere ka Nyarugenge naho tariki 29 Werurwe Akarere ka Nyarugenge kazakina na Karere ka Gasabo.
Umukino wanyuma muri Volleyball uzakinwa tariki ya 4 Mata 2013,naho umukino wa nyuma mu mupira wa maguru uzakinwa tariki 5 Mata 2013.



















TANGA IGITEKEREZO