00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Kenya bihariye imidali muri ‘Kigali International Peace Marathon’ (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 May 2022 saa 04:05
Yasuwe :

Abakinnyi b’umukino wo kwiruka ku maguru b’Abanya-Kenya ni bo begukanye imidali myinshi y’irushanwa rya Kigali International Peace Marathon ryabaye kuri iki Cyumweru, tariki 29 Gicurasi 2022.

Iri rushanwa ryakinwe ku nshuro ya 17 ryari rigizwe n’ibyiciro bitatu, icyo gusiganwa ibilometero 42 (Full Marathon) no mu gusiganwa ibilometero 21 (Half Marathon) mu gihe abayobozi bakuru bitabiriye iri siganwa bakoze intera y’ibilometero 10 bari kumwe n’abasiganwe mu cyiciro cyiswe Run For Peace cyangwa Run For Fun cy’abasiganwa batarushanwa.

Mu cyiciro cya Full Marathon mu bagabo imyanya itatu ya mbere yegukanywe n’Aba-Kenya. Uwa mbere wegukanywe na Wilfred Kigan wahawe umudali wa zahabu, akurikirwa na Johnstone Kibet Maiyo wahawe umudali wa Feza mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na George Nyamori Onyancha, ahabwa umudali w’Umuringa.

Intsinzi y’Abanya-Kenya yongeye kugaragara mu Cyiciro cy’Abagore muri ‘Full Marathon’, aho umwanya wa mbere wegukanywe na Margaret Agai, uwa kabiri utwarwa na mugenzi we, Rebecca R Korir mu gihe uwa gatatu yabaye Bornes Jepkirui Kitur.

Mu gusiganwa ibilometero 21 ibizwi nka ‘Half Marathon’ mu bagabo umwanya wa mbere wegukanywe n’Umunya-Kenya, Shadrack Kimining Korir, uwa kabiri wegukanwa n’Umunya-Uganda, Gilbert Kamutwire, mu gihe Umunyarwanda Kajuga Robert yaje ku mwanya wa gatatu.

Mu cyiciro nk’icyo mu bagore ni ho u Rwanda rwabashije kwegukana umudali wa Zahabu rubikesha Musabyeyezu Adeline waje ku mwanya wa mbere agakurikirwa n’Umurundikazi, Nimbona Elvanie mu gihe umwanya wa gatatu watwawe na Doris Jepkoech.

Musabyeyezu wazamuye ibendera ry’u Rwanda muri iki cyiciro asanzwe akinira Ikipe y’Ingabo mu Gusiganwa ku Maguru, APR AC.

Mu cyiciro cya ‘Full Marathon’ ibi bihembo byari bigizwe na miliyoni 2 Frw ku wegukanye umwanya wa gatatu, miliyoni 2,5 Frw ku wegukanye umwanya wa kabiri ndetse na miliyoni 4 Frw ku wasoje ku wa mbere.

Mu ntera y’ibilometero 21 (Half-Marathon), uwa mbere yahembwe miliyoni 2,5 Frw, uwa kabiri ahabwa miliyoni 2 Frw, uwegukanye umwanya wa gatatu miliyoni 1,5 Frw.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abarenga 3000 baturuka mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu Karere.

Madamu Jeannette Kagame na we yasiganwe mu Cyiciro cya Run For Peace, aho yakoze intera y’ibilometero 10 n’amaguru. Yari kumwe na Madamu Margaret Kenyatta; Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Umwongereza wubatse izina mu marushanwa yo kwiruka ku maguru, Mohamed Farah n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Mohamed Muktar Jama Farah [Mo Farah] yavutse mu 1983. Yagiye mu Bwongereza akiri umwana muto azamukira mu ikipe y’imikino yo kwiruka ya Newham & Essex Beagles Athletics Club.

Ni umunyabigwi ukomeye ndetse yegukanye imidali 10 mu marushanwa yo kwiruka harimo ine yakuye mu Mikino ya Olempike n’indi itandatu yegukanye ku rwego rw’Isi.

Nyuma ya Lasse Virén ni uwa kabiri usiganwa ku maguru muri metero ibihumbi bitanu na 10, wabashije kubona imidali ibiri mu mikino ya Olempike.

Mo Farah yatangiye gukina imikino yo gusiganwa ku maguru mu 1996, asoza urwo rugendo mu 2021.

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitabiriye yaherukaga kuba mu 2021. Umunya-Ethiopia Derseh Kindie n’Umunya-Kenyakazi Isgah Cheruto ni bo begukanye Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe Amahoro, yakinwe ku wa 20 Kamena 2021.

Abasiganwa bahagurukiye kuri BK Arena
Abasiganwa bagaragazaga ko biteguye na mbere y'uko isiganwa ritangira
Bari babukereye baje gushyigikira abahagarariye ibihugu byabo
Kigali International Marathon yo kuri iki Cyumweru yari yitabiriwe ku kigero cyo hejuru
Yaje yiyemeje gushyigikira Abanya-Tanzania
Uretse kuba ari irushanwa Kigali International Peace Marathon, aba ari n'umwanya wo gusabana ku bayitabiriye
Mbere y'uko isiganwa nyirizina ritangira wasangaga ibiganiro ari byose
Bafashe agafoto ku rwibutso ngo bazibuke ibihe byiza bagiriye muri Kigali International Marathon
Mbere gato ngo isiganwa ritangire ishyaka ryari ryose mu bakinnyi
Kigali International Peace Marathon yagaragayemo abanyamahanga benshi
Buri wese yari afite ishyaka ngo aze guhesha ishema igihugu cye
Abakinnyi bategereje ko bahabwa uburenganzira ngo batangire kwanikirana
Isiganwa rigitangira ab'inkwakuzi bahise bashwekura
Uw'intambwe ndende yari afite amahirwe kurenza abandi
Hari n'abitabiriye aya marushanwa byo kwishimisha
Kigali Internationa Peace Marathon yatumye benshi bongera kugerageza impano yabo mu kwiruka
Buri wese yirukaga bigendanye n'imbaraga ze
Miss Rwanda 2022, Muheto Divine ni umwe mu bitabiriye iri rushanwa
Banyuzagamo bakiruka gake gake baganira
Urubyiruko rwari rwitabiriye ku bwinshi
Bishimiye gufatwa amafoto y'urwibutso bari muri Kigali International Peace Marathon
Yageragezaga gukoresha ibihe bye neza ngo batamutanga
Abahana bageraga aho bakagendera mu gikundi mu guterana akanyabugabo
Abanya-Kenya bagaragaje ko impano mu kwiruka ikiri iyabo
Mu bitabiriye iri siganwa barimo n'Umwongereza wubatse izina mu marushanwa yo kwiruka ku maguru, Mohamed Farah uzwi nka Sir Mo Farah
Icyamamare Mo Farah ubwo yasozaga isiganwa
Umwongereza Mo Farah yavuze ko yakunze u Rwanda
Ntituzibagirwa ibihe twagiriye i Kigali
Umunyarwenya, Ntarindwa Diogène uzwi nka 'Atome' nawe ntiyatanzwe
Abanya-Kenya bahize abandi kwitwara neza muri iri rushanwa, aha bashimirwaga na Madamu Margaret Kenyatta
Musabyeyezu Adeline yegukanye umudali wa Zahabu mu cyiciro cy'abagore birutse Half Marathon

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages