Kuri iki Cyumweru ni bwo Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro, yabaye ku nshuro yayo ya 18 mu byiciro bitatu biyigize birimo Full Marathon y’ibilometero 42,1; Half-Marathon y’ibilometero 21,09 na Run for Peace cyangwa Run for Fun yitabirwa n’abasiganwa bisanzwe badahatana ku ntera y’ibilometero 10.
Abantu bagera ku 8,526 bo mu bihugu 48 byo ku migabane yose y’Isi ni bo biyandikishije mu isiganwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin; Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange; Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya, Ingabire Paula; Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa; Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Mukazayire Nelly na Michaella Rugwizangoga uyobora Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, bari mu bakoze intera y’ibilometero 10 muri "Run for Peace" yatangiye gukinwa saa Mbiri n’iminota 50.
Hari kandi abandi barimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n’Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine. Hamad Kalkaba Malboum uyobora Impuzamashyirahamwe y’Imikino Ngororamubiri muri Afurika (CAA) na we yari i Kigali.
Muri Full Marathon yatangiye gukinwa saa Mbiri, mu bagabo hatsinze Umunya-Kenya George Onyancha wari wabaye uwa gatatu mu mwaka ushize aho kuri iyi nshuro yakoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 41.
Yakurikiwe na Silas Kiprotich Kurui wakoresheje amasaha abiri, iminota 18 n’amasegonda 11 mu gihe David Kipkorir yakoresheje amasaha abiri, iminota 18 n’amasegonda 43 akaba uwa gatatu.
Mu bagore, uwa mbere yabaye Umunya-Ethiopia Muluhebt Tsega wakoresheje amasaha abiri, iminota 35 n’amasegonda 17, akurikirwa n’Umunya-Kenya Charop Sharon Jemutai wakoresheje amasaha abiri, iminota 36 n’amasegonda atanu naho Jemal Amid Foyza wo muri Ethiopia yabaye uwa gatatu.
Muri Half-Marathon yareshyaga n’ibilometero 21,09; mu bagabo hatsinze Kennedy Kipyeko wakoresheje isaha imwe, iminota itatu n’amasegonda 52, akurikirwa na Mburu John wakoresheje isaha imwe, iminota itatu n’amasegonda 54 mu gihe Kipkorir Evans yakoresheje isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 12.
Mu bagore, naho imyanya ya mbere yihariwe n’Abanya-Kenya aho uwa mbere yabaye Moseti Winfridah Moraa wakoresheje isaha imwe, iminota 12 n’amasegonda 40, akurikirwa na Lilian Lelei Jepkemboi wakoresheje isaha, iminota 13 n’amasegonda 36 naho Susan Chambai Aramisi akoresha isaha, iminota 14 n’amasegonda 33.
Abanyarwandakazi baje hafi ni Yankurije Marthe wabaye uwa karindwi yakoresheje isaha, iminota 15 n’amasegonda 40 naho Musabyeyezu Adeline wari watsinze iki cyiciro mu 2022, yabaye uwa 10 akoresheje isaha, iminota 16 n’amasegonda abiri.
Kigali International Peace Marathon yitabiriwe n’abakinnyi bakomeye nyuma y’uko ibihembo byayo bizamuwe kuko kuri ubu ari iya gatatu ihemba amafaranga menshi muri Afurika.
Kuri iyi nshuro, umukinnyi wegukanye Marathon mu bagabo n’abagore yatsindiye ibihumbi 20$ [asaga miliyoni 22 Frw], uwa kabiri yahawe ibihumbi 15$ naho uwa gatatu atwara 7500$.
Mu basiganwe Igice cya Marathon [ibilometero 21,098], uwa mbere mu bagabo no mu bagore arahabwa 5000$ [asaga miliyoni 5,5 Frw], uwa kabiri abone 4000$, mu gihe uwa gatatu ahabwa 3000$.
Muri ibi byiciro byombi, hahembwa kuva ku mukinnyi wa mbere kugeza ku wa munani, aho muri Marathon uwa nyuma abona 1000$ naho muri Half-Marathon akabona 400$.
Muri rusange, mu bakinnyi 32 bahembwe mu byiciro bine [umunani ba mbere muri buri cyiciro] bya Kigali International Peace Marathon 2023, abatari Abanya-Kenya ni bane gusa barimo Abanya-Ethiopia batatu bo muri Full Marathon y’Abagore ndetse n’Umunyarwandakazi Yankurije wabaye uwa karindwi muri Half Marathon.
Buri wese witabiriye isiganwa ry’uyu mwaka, yahawe umudali ugaragaza ko yarikinnye.
Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Ntare Julius & Yuhi Irakiza Augustin
Video: Igena Sage



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!