Car Free Day yatangiye bwa mbere muri Kigali muri Gicurasi 2016 iba rimwe mu kwezi ariko kubera ubushake Abanya-Kigali bagaragaje bwo kuyitabira ari benshi, mu Ukuboza 2017 Umujyi wa Kigali uyongerera igihe, ihabwa iminsi ibiri mu kwezi.
Mu yabaye kuri iki Cyumweru, harimo ingeri zitandukanye nk’abakuze, abana n’urubyiruko rwinshi ndetse yanitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu nka Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, uw’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent, uw'Ubuzima, Dr Diane Gashumba, uw'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne ndetse n’Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal.
Nyuma yo gukora imyitonzo ngororamubiri itandukanye babifashijwemo n’umutoza, Mukasa Nelson, abayitabiriye bahawe ubutumwa ku bukangurambaga bwo kumenyesha abanyarwanda ububi bw’ibikoresho bikoze muri plastique banasabwa kubyirinda.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent, yagize ati “Ndagira ngo mbagezeho ubutumwa bujyanye n’umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije tuzizihiza tariki 5 Kamena ariko twe, mu Rwanda tukazakora icyumweru cyose cyahariwe kubungabunga ibidukikije.”
Yakomeje agira ati “Uyu mwaka, insanganyamatsiko ijyanye no kurwanya umwanda ukomoka ku bikoresho bya plastique. Murabizi ko mu Rwanda twaciye amasashi mu 2008 bigenda neza, igihugu cyacu kimenyekana nk’icya mbere mu isuku. Uyu mwaka rero turashaka gutera indi ntambwe tukarwanya n’amacupa ya plastique kuko nayo atabora.”
Mu gusobanura impamvu u Rwanda rwiyemeje guca burundu ibikoresho bya plastique, Dr. Biruta yatanze urugero rw’uburyo iyo umuntu amaze gukoresha agacupa akajugunya ahantu, umuvu waza ukagatwara mu migezi, imigezi nayo ikakajyana mu biyaga, ayo macupa yamara kuba menshi agatangira kwangiza ubuzima bw’ibisimba byo mu mazi birimo n’amafi.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba, we yasabye abantu kwirinda inzoga nyinshi, itabi, isukari n’amavuta byinshi kuko nabyo byangiza ubuzima ndetse bikaba biri mu bihitana abantu benshi ku Isi.



















Ibitekerezo 0