Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Mata 2025, ni bwo abakinnyi basiganwa ku maguru bahuriye mu Karere ka Kicukiro, ahabereye amajonjora y’abakinnyi bazitabira umwiherero uzategurirwamo abazahagararira u Rwanda.
Abakinnyi basiganwe mu muhanda ureshya n’ibilometero bibiri mu byiciro bibiri. Icya Full Marathon cyasabaga ko abakinnyi bazenguruka bagakora ibilometero 32.2, mu gihe Half Marathon bo bakoze ibilometero 16.1.
Muri Full Marathon mu bagabo hakinnye abakinnyi umunani, batatu ba mbere baba Ntirenganya Fidèle wa Sina Gerard, Hitimana Noël na Dushimirimana Gilbert ba APR baramukurikira. Iki cyiciro nta bagore bagihatanyemo.
Muri Half Marathon Ingabire Victor wa APR yahize bagenzi be, akurikirwa na Manirafasha Primien wa Sina Gerard ndetse na Nsabimana Jean Claude na we wa Sina Gerard wabaye uwa gatatu.
Muri icyi cyiciro mu bagore, Musabyeyezu Adeline wa APR yabaye uwa mbere, Niyonkuru Florence wa Sina Gerard aba uwa kabiri, mu gihe uwa gatatu ari Ibishatse Angelique.
Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda (RAF), rigiye gukorera hamwe mu kureba abakinnyi bitwaye neza kuri uyu munsi bazatoranywemo abajya mu mwiherero wo guhitamo abazahagararira igihugu.
Umunyamahanga wa RAF, Niyintunze Jean Paul, yabwiye abakinnyi ko imbaraga bagaragaje ari zo zizatuma bafashwa imyitozo kurushaho, ariko nanone abatazatoranywa bakaba basabwa gukorera mu makipe yabo.
Ati “Uyu munsi hari aho twabonye mugeze muri iyi myiteguro, ntabwo igihe gisigaye ari kinini kugira ngo twinjire mu irushanwa. Hari bamwe tuzatoranya bakajya mu mwiherero, ariko n’abandi mugomba gukomeza kwitegurira mu makipe yanyu.”
Muri Kigali International Peace Marathon iheruka kuba mu 2024, Abanyarwanda Mutabazi Emmanuel na Imanizabayo Emeline begukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba aba gatatu mu bagabo n’abagore basiganwe mu cyiciro cya Half Marathon.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!