Mu midari 12 yatanzwe begukanyemo itatu gusa. Abakinnyi bakaba bavuga ko bazize ibikoresho n’imyitozo mike.
Iri rushanwa ryabereye i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu ryitabiriwe n’abakinnyi 35 bavuye mu bihugu icyenda birimo u Rwanda, Afurika y’Epfo, Kenya, u Burundi, u Buyapani, Pologne, Turikiya, Maroc na Misiri.
Uwineza Hannan witoreza mu gihugu cya Luxemburg, avuga ko icyo abanyarwanda bazize ari imyitozo mike.
Yagize ati “ Nagowe cyane no mu mazi ariko nagabanije ibihe bitewe n’imyitozo mazemo iminsi. Abakinnyi twahuye uyu munsi bari ku rwego rwo hejuru kuko bo ni ibisanzwe. Njye ni ubwa gatatu ndikinnye, ngiye gukomeza imyitozo ariko nta bikoresho ndasaba Federasiyo ko yatwitaho.”
Umuyobozi wa Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis yavuze ko abakinnyi bari basanganywe bakuze ariyo mpamvu bagiye kwita ku bato bakabaha n’ibikoresho bigezweho.
Ati’ “Abakinnyi dufite batangiye bakuze, ubu tugiye gutangirana n’abana bato biga koga bya kinyamwuga kuko abakinnyi batsinzwe cyane mu koga. Tugiye no gushaka amagare agezweho’’.
Ku birebana n’ubufasha yavuze ko federasiyo ikiyubaka ariko igerageza gutera imbere nubwo abaterankunga bataraboneka.
Guverineri w’intara y’iburengerazuba,Munyantwari Alphonse yashimye ingimbi zaserukiye u Rwanda yizeza inkunga y’ubuyobozi.
Ati “Nubwo abayarwanda bataje mu myanya ya mbere ariko mu bato bagerageje. Biratanga icyizere kandi uyu mukino tugiye kuwuteza imbere kuko ni umwihariko w’Intara y’iburengerazuba bitewe n’ikiyaga cya Kivu.”
Iri rushanwa riri ku ngengabihe y’amarushanwa mpuzamahanga rikaba rinahesha abakinnyi amanota yo kwemererwa gukina imikino Olempike izaba umwaka utaha muri 2020, i Tokyo mu Buyapani.
Uko bakurikiranye mu gutsinda
Abagore Junior East Africa:
1.Hanifa Said(Kenya)
2.Josette Njeri(Kenya)
3.Samillah Dukuzimana(Rwanda
Abagabo Junior East Africa:
1.Niyitanga Salumu Kevin(Rwanda)
2.Jacques Maniraguha(Rwanda)
3.Simon Peus(Rwanda)
Abagore
1.Esranur Gockek(Turquie)
2.Jodie Berry(South Africa)
3.Rehab Hamdy(Egypt)
Abagabo
1.Matthew Greer(South Africa)
2.Badr Siwane(Maroc)
3.Dan Mcintosh(Maroc)



















TANGA IGITEKEREZO