Kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 habaye ‘Kigali Car Free Day’ ya mbere y’umwaka wa 2019 aho abayitegura barimo umutoza Nelson Mukasa bakoresheje imyitozo abantu bo mu byiciro bitandukanye, abakuze n’abato.

Abakoze imyitozo barimo abakinnyi b’ishuri ry’umupira w’amaguru rya Ferwafa, Isonga Football Academy bakanguriwe gukomeza kwirinda indwara zitandura n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal.

Nyuma y’imyitozo uyu muyobozi yagize ati “Umwaka wa 2019 tuzongera imbaraga mu gukangurira abatuye Umujyi kwitabira Siporo ya bose kuko bituma hari indwara birinda zitandura kandi zidafata abakuze gusa nkuko benshi babikeka.”

Imyitozo ngororamubiri yatangiye saa moya irangira saa yine, yasojwe abayitabiriye bapimwa indwara zirimo umuvuduko w’amaraso, umubyibuho ukabije.
Car Free Day yatangiye tariki 29 Gicurasi 2016. Ni igikorwa kigamije gufasha abanyarwanda gukora siporo baharanira ubuzima bwiza.

Bamara amasaha abiri mu kibuga cya Rwanda Revenue Authority
Bamara amasaha abiri mu kibuga cya Rwanda Revenue Authority
Car Free Day ya mbere mu 2019 yitabiriwe ku bwinshi
Car Free Day ya mbere mu 2019 yitabiriwe ku bwinshi
Abantu b'ingeri zose bari babukereye
Abantu b'ingeri zose bari babukereye
Umutoza aba yerekera abitabiriye ibyo bagomba gukora
Umutoza aba yerekera abitabiriye ibyo bagomba gukora
Abana nabo ntibahatanzwe
Abana nabo ntibahatanzwe
Abitabiriye bakora imyotozo banakangurirwa kurwanya indwara zitandura
Abitabiriye bakora imyotozo banakangurirwa kurwanya indwara zitandura
Umutoza Nelson Mukasa akoresha imyitozo abitabiriye kuri iki Cyumweru
Umutoza Nelson Mukasa akoresha imyitozo abitabiriye kuri iki Cyumweru
Amafoto y'urwibutso nayo arafatwa
Amafoto y'urwibutso nayo arafatwa
Imyitozo iba isaba imbaraga nyinshi
Imyitozo iba isaba imbaraga nyinshi
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal yasabye abitabira Car Free Day kuzana abandi, umubare w'abarwanya indwara zitandura bakoresheje Siporo ukiyongera
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal yasabye abitabira Car Free Day kuzana abandi, umubare w'abarwanya indwara zitandura bakoresheje Siporo ukiyongera

Amafoto: Ntare Julius