Ibi yabikoze kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Mata 2026, ubwo yari yitabiriye irushanwa rya London Marathon, rimwe mu masiganwa yo ku maguru akomeye ku Isi.
Nyuma yo gukora aya mateka, rimwe mu mabanga yifashishije ni inkweto nziza itamubangamiye mu birenge, ndetse ikaba ikoze mu buryo bwihariye ku mukinnyi usiganwa ku maguru.
Yambaye inkweto ya Adizero Adios Pro Evo 3 yaguze 500$ [ibihumbi 733 Frw], yisubije irushanwa rya London Marathon, ndetse aca agahigo gukoresha isaha, iminota 59 n’amasegonda 30.
Nyuma yo kuvuga ko “iyi nkweto yoroshye kandi itanga ubwisanzure”, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mata 2026, Adidas yavuze ko imigabane yayo yazamutseho 1,5%, bituma ikomeza guhanganira isoko n’ibindi bigo nka Puma na Nike.
Inkweto ya Adizero Adios Pro Evo 3 ikoze ku buryo ipima garama 97, bikaba ari 30% by’inkweto yayibanjirije ya Adizero Adios Pro Evo 1.
Iyi kandi ni yo yari yambawe n’Umunya-Ethiopia, Yomif Kejelcha ndetse na Tigst Assefa wegukanye iri siganwa mu bagore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!