Ibi yabikoreye mu isiganwa ngarukamwaka ryo muri Espagne ribera mu mujyi wa Valencia rya Valencia Ibercaja. Abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi barenga ibihumbi 12 ni bo baryitabiriye.
Uyu mukinnyi w’imyaka 22 yahise asiga bagenzi be mu cyiciro cy’abagore, akoresha iminota 28 n’amasegonda 46, akuraho amasegonda 28 ku gahigo kari gafitwe n’Umunya-Ethiopia, Letesenbet Gidey yashyizeho mu 2022.
Ngetich yavuze ko nubwo yanditse amateka ariko atari cyo yari agendereye ajya kwitabira isiganwa gusa yanezerewe.
Ati “Ndishimye cyane kuko natsinze. Ntabwo nari nateguye guca agahigo ku rwego rw’Isi. Nifuzaga kugira ibihe byiza byibuze nkagera ku minota 29 ariko ibyo ngezeho ni ishimwe rikomeye cyane.”
Si aka gahigo yakuyeho gusa kuko yaciye n’akandi kashyizweho na Beatrice Chebet mu byumweru bibiri bishize ko kwiruka ibilometero 5 mu minota 14 n’amasegonda 13.
Yakurikiwe na mugenzi we Emmaculate Anyango wakoresheje iminota 28 n’amasegonda 57.
Abanya-Kenya bakomeje guhirwa n’iri siganwa kuko mu 2020 Rhonex Kipruto na we yabikoze, akiruka ibyo bilometero mu minota 26 n’amasegonda 24 mu bagabo, ibitarakorwa n’undi kuva icyo gihe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!