Kuri uyu wa Gatandatu guhera saa moya za mu gitondo, abakinnyi bavuye mu makipe 16 agize iri shyirahamwe bahuriye kuri Stade Amahoro.

Abagabo n’abagore basiganwe intera ya metero 100, 200, 400, 800, 1,500, 5,000 na metero 10,000, naho ingimbi n’abangavu bo basiganwa muri metero 100, 200, 400, 800.

Umukinnyi wegukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa metero ibihumbi 10 mu bagabo ni Noel Hitimana ukinira APR FC w’imyaka 29, wakoresheje iminota 29’29”42’’’. Yakurikiwe na Hakizimana John usanzwe yitoreza mu Butaliyani akoresheje 29’30”54’’’.

Kugira ngo umukinnyi w’umunyarwanda yuzuze ibihe bimwemerera kwitabira imikino Olempike mu cyiciro cyo gusiganwa metero ibihumbi 10 muri stade bimusaba gukoresha munsi y’iminota 28.

Aba na bagenzi babo bo mu bindi byiciro babuze itike yo kwitabira aya marushanwa mpuzamahanga ariko biyemeza gukomeza kwitabira amarushanwa menshi ngo kuko ni ibisanzwe ko kubonera itike mu Rwanda bitabahira.

Noel Hitimana yabwiye IGIHE ati “No mu mateka nta mukinnyi wakoreye ibihe bisabwa mu masiganwa yo mu Rwanda kubera ikirere cyacu. Uyu munsi twagiye gukina hasa n’ahari ikibunda kandi stade Amahoro iri ku butumburuke bwo hejuru ku buryo gukoresha umuvuduko twifuza no guhumeka bitatworohera.”

Yakomeje agira ati “Tuzakomeza twitabire amarushanwa by’umwihariko ayo ku mugabane w’u Burayi aho bari ku butumburuke bwo hasi kandi twizeye ko tuzagabanya ibihe kugera tubonye itike.”

Nyuma yo kubona ko nta mahirwe abanyarwanda bagiriye muri iri rushanwa, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Mubirigi Fidèle, yahise yemeza ko abakinnyi bitwaye neza bagiye gushakirwa amasiganwa mpuzamahanga yandi bazitabira bagakomeza gushaka itike.

Nubwo itike y’amarushanwa mpuzamahanga itabonetse ariko hari umwana w’imyaka 15 wabonye amahirwe yo kujya kwiga mu Buyapani mu kigo gitegura abana basiganwa ku maguru, Minato-ku Sports Center.

Ni Uwitonze Claire wavukiye ku Kamonyi mu 2006 ariko ubu atuye mu Karere ka Rwamagana kuko ikipe y’ako karere yo gusiganwa ku maguru yamuteye imboni imusaba kuhimukira ahakomereza amasomo aho yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye akanakomeza imyitozo yo kwiruka.

Yabonye aya mahirwe yo kujya kwitoreza mu Buyapani kuko yaje ku mwanya wa mbere mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 18 basiganwa metero 3000, aho yakoresheje iminota 10’ 21”84”’.

Mbere yo guhaguruka abaganga b'amakipe yabo babanza kubagorora ibirenge
Mbere yo guhaguruka abaganga b'amakipe yabo babanza kubagorora ibirenge
Kwiragiza Imana mbere yo guhaguruka byakozwe na benshi
Kwiragiza Imana mbere yo guhaguruka byakozwe na benshi
Basiganwe muri Stade Amahoro kuva saa moya z'igitondo
Basiganwe muri Stade Amahoro kuva saa moya z'igitondo
Bakoresheje imbaraga nyinshi ariko ngo ikirere ntabwo cyari cyiza
Bakoresheje imbaraga nyinshi ariko ngo ikirere ntabwo cyari cyiza
Dukeshimana Patient (hagati) niwe wegukanye umwanya wa mbere mu bagabo muri metero 400, 200 no mu 100
Dukeshimana Patient (hagati) niwe wegukanye umwanya wa mbere mu bagabo muri metero 400, 200 no mu 100
Muvunyi Helmas usanzwe ukina mu bamugaye yasiganwe muri metero 400 mu bakinnyi badafite ubumuga aza ku mwanya wa kane
Muvunyi Helmas usanzwe ukina mu bamugaye yasiganwe muri metero 400 mu bakinnyi badafite ubumuga aza ku mwanya wa kane
Noël Hitimana yanenze imiterere y'ikirere cya Kigali
Noël Hitimana yanenze imiterere y'ikirere cya Kigali
Patient ukomoka i Nyamasheke yanikiriye abandi muri metero 100
Patient ukomoka i Nyamasheke yanikiriye abandi muri metero 100
Ntabwo abakinnyi b'abanyarwanda bashoboye gukoresha ibihe bisabwa ngo bitabire imikino mpuzamahanga
Ntabwo abakinnyi b'abanyarwanda bashoboye gukoresha ibihe bisabwa ngo bitabire imikino mpuzamahanga
Abashinzwe gushakira abakinnyi amakipe batandukanye bari bitabiriye iri siganwa
Abashinzwe gushakira abakinnyi amakipe batandukanye bari bitabiriye iri siganwa
Abasifuzi bacunze ngo barebe ko hari ukoresha ibihe bisabwa baraheba
Abasifuzi bacunze ngo barebe ko hari ukoresha ibihe bisabwa baraheba
Nyuma yo gusiganwa baramizwaga amazi
Nyuma yo gusiganwa baramizwaga amazi
Abakinnyi batanze ibyabo byose ariko itike irabura
Abakinnyi batanze ibyabo byose ariko itike irabura

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto:Ntare Julius