Eliud Kipchoge w’imyaka 34, yabaye umuntu wa mbere wasiganwe ku maguru ibirometero 42 akoresheje ibihe bitageze ku masaha abiri.
Kipchoge yasoje isiganwa rya Inoes Challenge akoresheje isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 40, ku wa Gatandatu.
Kuri iki Cyumweru, undi munya-Kenya, Brigid Kosgei w’imyaka 25, yitwaye neza muri Marathon ya Chigaco, ayegukana akoresheje amasaha abiri, iminota 14 n’amasegonda ane.
Ni umuhigo mushya yashyizeho mu cyiciro cy’abagore, aho yakuyeho agahigo ko ku rwego rw’Isi kari gafitwe n’Umwongereza Paula Radcliffe.
Radcliffe wari waje kureba iyi Chicago Marathon, yari amaze imyaka 16 ashyizeho aka gahigo ubwo yakoreshaga amasaha abiri, iminota 15 n’amasegonda 25 muri Marathon ya Londres mu 2003.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, uwahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yashimiye aba banya-Kenya, avuga ko berekanye ko nta kidashoboka.
Ati "Ejo hashize, Eliud Kipchoge usiganwa muri Marathon yabaye umuntu wa mbere ubikoze mu gihe kitageze ku masaha abiri. Uyu munsi muri Chicago, Brigid Kosgei yashyizeho umuhigo mushya ku Isi mu cyiciro cy’abagore. Uretse kuba ibyo bagezeho bidasanzwe, ni ingero nziza zerekana ubushobozi bw’umuntu ku byo yiyemeje.”
Yesterday, marathoner Eliud Kipchoge became the first ever to break two hours. Today in Chicago, Brigid Kosgei set a new women’s world record. Staggering achievements on their own, they’re also remarkable examples of humanity’s ability to endure—and keep raising the bar.
— Barack Obama (@BarackObama) October 13, 2019
Radcliffe na we yashimiye Brigid kubera uburyo yitwaye muri iri siganwa.
Ati” Ubwo nabonaga uburyo Brigid yihuta ubwo yasiganwaga mu gice cya mbere, nari mbizi ko agiye guca aka gahigo.”
Iyi Marathon ya Chicago, yegukanywe kandi n’Umunya-Kenya, Lawrence Cherono wakoresheje amasaha abiri, iminota itanu n’amasegonda 45 mu cyiciro cy’abagabo.
Eliud Kipchoge yashimiwe n’abantu batandukanye ku Isi barimo na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta wavuze ko yahesheje ishema igihugu cye.
Intsinzi ya Kipchoge ntiyahawe agaciro nk’agahigo kashyizweho mu gusiganwa ku maguru ku Isi kuko iri siganwa ritari mu yemerera buri wese kuryitabira .



















TANGA IGITEKEREZO