00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere hateguwe isiganwa ryiganjemo ivugabutumwa

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 June 2023 saa 08:32
Yasuwe :

Abakirisitu bo mu Itorero rya Zion Temple Ntarama ndetse n’ab’ahandi, biteguye kujya mu isiganwa ryo ku maguru rizaba ku munsi w’igiterane cyiswe mu ’Mu Buturo Bwe’ kizaba tariki ya 17 Kamena 2023.

Usibye ibyo bikorwa bishingiye ku ivugabutumwa risanzwe muri iki giterane, hateguwe Irushanwa ryo gusiganwa ku Maguru, ryiswe ’Run For Jesus’, abasiganwa bazakora bazenguruka bimwe mu bice bigeze Umurenge wa Ntarama.

Umushumba wa Zion Temple Ntarama, Olivier Ndizeye, yasobanuye intego y’isiganwa ndetse n’impamvu ari wo mukino watoranyijwe.

Yagize ati "Iri ni isiganwa ry’abanyamaguru rigamije kubungabunga imibereho myiza y’umubiri no kumererwa neza mu mwuka. Twayihisemo kuko yoroheye buri wese kandi nta bintu byinshi isaba nk’indi mikino."

"Intego ya ’Run for Jesus’ ni ugushyiraho uburyo abantu bashobora kwishimira ukwizera kwabo no kwerekana uruhare rwabo mu guteza imbere umuryango ufite ubuzima bwiza."

Umukino uri mu byiciro bitatu, abari munsi y’imyaka 12, abafite munsi ya 17 n’abakuze. Uzitwara neza muri buri cyiciro, azahembwa agera ku bihumbi 50 Frw usibye abanyeshuri bazahabwa ibikoresho bibafasha mu myigire.

Ibyo byose byiyongeraho icyiciro cy’abazasiganwa mu rwego rwo kwishimisha ’Run for Fun’.

Iki giterane kandi kizarangwa n’ibindi bikorwa byo gufasha abatishoboye bazagenerwa ibiribwa, amabati ndetse na mituweli.

Kuri uyu munsi kandi hari ikiganiro kigenewe iterambere ry’urubyiruko no kwikura mu bushomeri, kizaba kuva saa Tanu z’amanywa mu gihe isiganwa rizaga ryatangiye saa Mbili rizaba risoje.

Ni igikorwa kigiye kujya kiba buri mwaka ndetse buri nshuro kizajya gitegurwa hazajya hongerwamo ibihembo.

Abazasiganwa batangiye kwiyandikisha kuva tariki ya 4 Kamena, bikazarangira ku munsi w’irushanwa. Igiterane "Mu Buturo Bwe [In His Dwelling]" kizatangira tariki ya 15 Kamena kugeza ku ya 18 Kamena 2023.

Ubuyobozi bw'Itorero Zion Temple Ntarama bwateguye isiganwa 'Run for Jesus' ryiganjemo kuvuga ubutumwa bwiza
Umushumba wa Zion Temple Ntarama, Ndizeye Olivier, yijeje buri wese isiganwa ryiza
Umuramyi Bosco Nshuti azasusurutsa abazitabira isiganwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages