Muri Nzeri 2021, ni bwo Semenya yatsinzwe urubanza rw’ubujurire yari yatanze mu Rukiko Rukuru rw’u Busuwisi, aburana n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri ku Isi rivuga ko abagore basiganwa ku maguru bafite "testosterone", izajya igabanywa.
Semenya ntabwo yemerewe kwitabira amasiganwa ari hagati ya metero 400 na metero 1000 adahawe imiti imufasha kugabanya imisemburo ya testosterone hakurikijwe amategeko mashya yashyizweho n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino Ngororamubiri mu 2019.
Iri shyirahamwe rivuga ko aba bakinnyi bafite imisemburo ivanze iri ku rwego rwo hejuru, batakagombye kurushanwa n’abandi badafashe imiti.
Muri Gashyantare 2021, Semenya w’imyaka 32, yegereye Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR) nyuma yo gutsindwa ubujurire yatanze mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (CAS) no mu Rukiko Rukuru rw’u Busuwisi.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Nyakanga 2023, ECHR yategetse, ku bwiganze bw’amajwi ane kuri atatu, ko ubujurire bwa mbere bwatanze na Semenya utarishimiye amategeko mashya y’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri ku Isi butumviswe uko bikwiye.
Kuri ubu, Semenya yemerewe kuba yakongera kugaragaza guhangana n’ayo mategeko yatumye urugendo rwe rwo gusiganwa ku maguru ruba ruhagaze.
Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri ku Isi riheruka gutangaza ko guhera tariki ya 1 Mata, abakobwa bakina uyu mukino ariko bafite imisemburo ya kigabo, bagomba kuyigabanya ikajya byibura munsi ya mililitiro 200 mu mezi atandatu.
Ryakomeje ritangaza ko ibi bigomba gukorwa bitarenze mu mezi 24 kugira ngo bazemererwe kwitabira imikino mpuzamahanga mu bagore.
Bamwe mu bakozweho n’iri tegeko ni Abanya-Namibia Christine Mboma na Béatrice Masilingi, Umunya-Afurika y’Epfo Caster Semenya, Umunya-Nigeria Aminatou Seyni n’Umurundikazi Niyonsaba Francine.
Semenya watwaye umudali wa zahabu muri metero 800 mu mikino Olempike ya 2012 na 2016, yabuze amahirwe yo kwitabira Shampiyona y’Isi ya 2019 i Doha, kuko ikibazo cye cyari kitarakemuka.
Mu 2002, yitabiriye Shampiyona y’Isi yabereye i Eugene muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ntiyahirwa muri metero 5000.
Muri Werurwe ni bwo Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri ku Isi ryavuze ko amategeko yaryo yaheraga kuri metero 400 kugera ku 1500, areba n’abakinnyi basiganwa intera ndende, bityo Semenya ntiyashobora kuva mu gusiganwa mu ntera ngufi ngo ahindure.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!