00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakizimana Gervais witabye Imana ari kumwe na Kelvin Kiptum ni muntu ki?

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 February 2024 saa 07:30
Yasuwe :

Hakizimana Gervais w’imyaka 36, yapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Kenya ku Cyumweru, iyi ikaba yarahitanye n’Umunyakenya yatozaga, Kelvin Kiptum wari ufite agahigo ku gusiganwa Marathon mu gihe gito ku Isi.

Intambwe ikomeye y’ubuzima bwa Hakizimana yatangiye akigera muri Kenya ku nshuro ya mbere. Ntabwo yatekerezaga ko azaba umutoza ukomeye ndetse no kuba yatoza umukinnyi wa mbere ku Isi muri Marathon.

Ku nshuro ya mbere yambuka umupaka asohoka mu Rwanda yari afite imyaka 18. Aho hari mu 2006, ava mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo yerekeza muri Kenya, i Kaptagat.

Aha yari agiye kwitoza no gukina Shampiyona y’Isi Nyambukiranyamipaka ‘World Cross Country Championships’ yabaye mu 2007 i Mombasa.

Kubera umutekano muke wari muri iki gihugu, yahisemo kutaguma muri Kenya burundu, ahubwo asubira mu Rwanda ariko nyuma aza gusubirayo.

Ubwo yari mu myitozo mu gace ko muri Kenya ka Elgeyo-Marakwet, yatangiye kujya yiruka imisozi iri aho hafi. Abana benshi barimo Kelvin Kiptum n’abandi bantu bakundaga gusiganwa ku maguru baramukurikiraga bakamutera imbaraga.

Kiptum yatangiye kumukunda byihariye ndetse amufatiraho icyitegerezo mu gukunda umukino wo gusiganwa ku maguru. Hakizimana yamwigishaga gusiganwa amarushanwa nyambukiranyamipaka ndetse no gusiganwa metero 3000.

Hakizimana ajya gusiganwa nk’uwabigize umwuga yabikoze mu 2016 anashyiraho agahigo k’Umunyarwanda wa mbere wirutse metero ibihumbi 3000 akoresheje iminota umunani n’amasegonda 39.

Muri uwo mwaka kandi yakinnye London Marathon, gusa ntiyabasha kuyirangiza. Iri rushanwa ribera mu Bwongereza ni ryo ryamufashije kugaragaza impano ye y’ubutoza.

Ubwo uyu mugabo yari avuye muri Kenya, yagiye kuba mu Bufaransa imyaka myinshi ndetse asa n’uhahagarikiye ibyo gusiganwa ku maguru ahubwo atangira kwiga no gushaka indi mibereho.

Kuva mu 2018, Hakizimana yagannye inzira yo gutoza Kiptum ku buryo buhoraho hifashishijwe urubuga rwa WhatsApp ndetse birakunda, umukinnyi we agera ku gasongero muri uyu mukino.

Nyuma yo kumuha iyo myitozo hifashishijwe ikoranabuhanga, yatangiye kumucira inzira yo kuba yajya mu marushanwa akomeye ahereye kuri Valencia Marathon yabaye mu 2022.

Icyo gihe Hakizimana yaganiriye n’itangazamakuru avuga ko umukinnyi we yakoze ibirenze ndetse atangira no kubona ko mu marushanwa akurikira yazongera agakora itandukaniro.

Irushanwa ryakurikiyeho ni London Marathon ryaje no kwegukanwa na Kiptum ariko kuva icyo gihe Hakizimana atangira kujya amara umwanya munini muri Kenya kugira ngo amuhe imyitozo ihagije inategura Chicago Marathon.

Hakizimana yavuze ko yanze kwigaragaza nyuma yo gufasha uyu mukinnyi kwitwara neza muri aya marushanwa. Yagize ati “Tukimara kugaragaza ko dushoboye muri ayo masiganwa abiri, Kiptum yashatse kungaragariza Isi ariko sinabyifuzaga.”

Mbere yo guca agahigo k’Isi mu kwiruka Marathon mu gihe gito, Kiptum yabwiye Hakizimana ko afite icyizere cyo kuzabikora ndetse aranamutungura abigeraho akoresheje amasaha abiri n’amasegonda 35.

Aba bombi nyuma yo kugwa mu mpanuka, umubyeyi w’umukinnyi yasabye ko hatangira gukorwa iperereza ku rupfu rwabo.

Hakizimana Gervais na Kelvin Kiptum yafashije kwitwara neza mu mukino wo gusiganwa ku maguru bitabye Imana
Hakizimana Gervais yabaye umukinnyi ukomeye w'Umunyarwanda usiganwa ku maguru
Imodoka yabereyemo impanuka ya Kelvin Kiptum na Hakizimana Gervais

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages