Ni igikorwa cyabereye ku bibuga bya Tennis biri mu Ishuri rya IPRC-Kigali kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ukwakira 2023, ku ikubitiro cyitabirwa n’abakinnyi basaga 50.

Uretse abakinnyi, hari kandi Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste na bamwe mu babyeyi bafite abana batozwa uyu mukino.

Ndugu Philbert washinzwe Umuryango “Ingenzi Iniative” yavuze ko iki gikorwa kigamije kuzamura abakobwa n’urubyiruko muri rusange binyuze mu mukino wa Tennis.

Ati “Intego nyamukuru ni uguteza imbere urubyiruko n’abari n’abategarugori muri gahunda enye zirimo siporo n’ubukerarugendo. Uyu munsi twabimurikiye abantu, ariko twari tumaze iminsi dukora.”

Yakomeje agira ati “Urubyiruko ni zo mbaraga z’igihugu kandi zubaka, ariko nanone ugasanga bahura n’imbogamizi nyinshi mu buzima bwabo, twararebye dusanga buri wese afatanyije n’undi hari ikintu twageraho. Ingenzi, twifuje gushyigikira urubyiruko kugira ngo twubake igihugu cyacu. Abari n’abategarugori na bo nib o ntangiriro ya sositeye nziza binyuze mu muryango, ni yo mpamvu twafashe ibi byiciro byombi.”

Ndugu yongeyeho ko nubwo umubare ukiri hasi, ariko bashaka kuwagura binyuze mu gukorana n’amashuri arimo IPRC Kigali ndetse mu mwaka utaha bakaba bashobora kugera muri Kaminuza y’u Rwanda.

Iradukunda Deborah wiga mu mwaka wa Kane muri IPRC Kigali, ni umwe mu bari kwiga gukina Tennis binyuze muri iki gikorwa. Yavuze ko ari amahirwe yagize kandi ashaka kuyabyaza umusaruro.

Ati “Tennis nakuze nyikunda, mbona ari umukino mwiza, ngeze hano mbona amahirwe yo kuwukina, nsanga ntayapfusha ubusa. Ndifuza kuba umuhanga muri Tennis, nkanafasha abanda kuwubasobanurira ku buryo na bo bawukunda. Ndifuza kuzakina ku rwego mpuzamahanga, nkaba icyamamare.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF), Karenzi Theoneste, yashimangiye ko bazakomeza gutera inkunga no kuba hafi Ingenzi Iniative kuko iki gikorwa kijyanye na gahunda za federasiyo zo kuzamura umubare w’abagore bakina Tennis mu gihugu.

Ati “Ni ibikorwa dushima cyane, bijyanye n’intego za Tennis zo kuzamura umukino mu Banyarwanda kandi mu ngeri zitandukanye. Hari kandi umwihariko dufite wo guteza imbere abari n’abategarugori muri Tennis. Ni ikintu dushima kandi dushyigikiye abagiteguye.”

Iyi gahunda yatangijwe, yiyongereye ku zindi zisanzwe zitegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu kuzamura abakobwa muri uyu mukino, ariko zo zikajyanira hamwe ibyiciro byombi birimo n’abahungu.

Abagore n'abakobwa bashyiriweho gahunda yihariye igamije kubakundisha umukino wa Tennis
Abagore n'abakobwa bashyiriweho gahunda yihariye igamije kubakundisha umukino wa Tennis
Ndejuru Aimable uri mu batoza b'amakipe y'Igihugu ya Tennis ni umwe mu bafasha abitabira iyi myitozo
Ndejuru Aimable uri mu batoza b'amakipe y'Igihugu ya Tennis ni umwe mu bafasha abitabira iyi myitozo
Ndugu Philbert washinzwe Ingenzi Iniative yihaye gahunda yo gukundisha abagore n'abakobwa umukino wa Tennis
Ndugu Philbert washinzwe Ingenzi Iniative yihaye gahunda yo gukundisha abagore n'abakobwa umukino wa Tennis
Abakiri bato na bo barazirikanywe muri iyi gahunda
Abakiri bato na bo barazirikanywe muri iyi gahunda
Ishyirahamwe ry'Umukino wa Tennis mu Rwanda ryiyemeje gushyigikira iyi gahunda igamije kongera umubare w'abakobwa bakina uyu mukino
Ishyirahamwe ry'Umukino wa Tennis mu Rwanda ryiyemeje gushyigikira iyi gahunda igamije kongera umubare w'abakobwa bakina uyu mukino