Umunsi wo Kwibohora wizihizwa buri tariki ya 4 Nyakanga, uzaba uri kuba ku nshuro ya 29, ugaragaza isozwa ry’urugendo rw’imyaka ine rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990, ubwo Ingabo za RPA zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwo kwihiza uwo munsi, hateguwe Kigali Night Run iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 29 Kamena guhera saa Kumi n’ebyiri. Yateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri (RAF) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali.
Abazayitabira bazahagurukira kuri Kigali Heights bafate umuhanda wa Rond-point Convention Center- Ambasade y’u Buholandi- Rond-point RDF, basubire kuri Kigali Heights, ku ntera y’ibilometero 4,5.
Mbere yo guhaguruka na nyuma yo gusubira kuri Kigali Heights, hazakorwa siporo ngororangingo zitandukanye.
Kigali Night Run ni igikorwa rusange cya siporo kimaze kumenyerwa, aho abatuye Umujyi wa Kigali n’abawugendereye bahurira ahateganyijwe mu masaha ya nijoro, maze bagakora siporo hagamijwe gufasha no gukangurira abantu gukora siporo mu buryo buhoraho, kandi no kubakundisha kwiruka cyane, buhoro no kugenda n’amaguru.
Yagiyeho mu rwego rwo kwitegura Marathon Mpuzamahanga ya Kigali, aho mbere yatangiye iba mu mezi make abanziriza iri siganwa mpuzamahanga ryo ku maguru.
Abatuye Umujyi wa Kigali n’abandi bayitabira, basabye Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororangingo ko yazajya iba nibura rimwe mu kwezi mu buryo buhoraho kubera ko basanze ibafasha cyane.
Ubwo iyi siporo ya nijoro yaherukaga kuba ku wa tariki 31 Werurwe 2023, ni na bwo hatangijwe gahunda yo kwiyandikisha ku bazitabira Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yabaye tariki ya 11 Kamena 2023. Mu cyumweru cyabanjirije iri siganwa ryitiriwe amahoro, na bwo hari kuba Kigali Night Run ariko irasubikwa.









Ibitekerezo 0