Ni igikorwa cyatangiye ku wa 20 Kamena 2018 aho abana batozwa gukora siporo bakigishwa n’indangagaciro Olempike (Olympic Values) n’umumaro wa siporo muri rusange kugira ngo bakurane umutima wo kuyikunda.
Icyo gikorwa kiri kuba mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga Olempike uba buri mwaka tariki 23 Kamena, uwo munsi ukaba ubanzirizwa n’icyumweru Olempike kirangwa n’ibikorwa bitandukanye bya siporo.
Ubwo ayo marushanwa yatangiraga mu Karere ka Huye, abana biga mu mashuri abanza barushanyijwe mu mikino itandukanye irimo iy’amaguru n’iy’amaboko.
Visi Perezida wa Komite Olempike, Rwemarika Félicité, yavuze ko amarushanwa nk’aya ategurwa mu rwego rwo gukangurira abakiri bato gukunda siporo no kuyijyamo hakiri kare.
Yagize ati “Ni mu rwego rwo gukangurira abana bakiri bato ko siporo ari ingenzi ko ifite akamaro kandi buri wese agomba gukora siporo kubera ubuzima bwiza. Tubigisha kandi ko siporo ari ikintu gifasha kunga ubumwe no gukorera hamwe. Gutangiza iki gikorwa byitabiriwe n’abana bagera ku gihumbi barimo abakobwa n’abahungu”.
Mu Karere ka Huye, amakipe agera ku icumi agizwe n’abana biga mu mashuri abanza niyo yatangiye amarushanwa, akaba yakomereje mu mashuri yisumbuye kuri uyu wa 21 Kamena 2018.
Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu tariki ya 23 Kamena 2018 ari bwo hazizihizwa umunsi mpuzamahanga Olempike (Olympic Day) ku Isi. Mu Rwanda uzizihirizwa mu Karere ka Huye hanasozwa amarushanwa y’abana, hatangwe n’ibihembo ku makipe yitwaye neza birimo imipira yo gukina, imenda n’inkweto.
Umunsi Mpuzamahanga Olempike ku Isi ugiye kwizihizwa ku nshuro yawo ya 70; mu Rwanda ni ku nshuro ya 20.
Bamwe mu babyeyi bitabiriye icyo gikorwa bagishimye bavuga ko bashyigikiye kuba abana babo bari gutozwa gukunda siporo hakiri kare kuko bizabagirira akamaro karimo no kuzavamo abakinnyi bakomeye.


















TANGA IGITEKEREZO