00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IAAF igiye gufasha mu gushaka abana bafite impano mu mikino ngororamubiri mu Rwanda

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 16 March 2015 saa 10:38
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ku isi (IAAF) rigiye gufasha Komite Olempike muri gahunda zo gushaka abana bafite impano mu mikino ngororamubiri mu Rwanda hose.

Nyuma y’inama yigaga ku iterambere rya siporo muri Afurika yaberaga i Kigali, kuri uyu wa gatanu Lamine Diack Umuyobozi wa IAAF yakiriwe na Perezida wa sena y’ u Rwanda Bernard Makuza, baganira uburyo imikino ngororamubiri yatera imbere mu Rwanda by’umwihariko.

Muri icyo kiganiro ni ho Lamine Diack yatangarije ko ishyirahamwe abereye umuyobozi rizafasha komite Olympique gushaka abana bafite impano hirya no hino mu gihugu.

Ati ʺKugira ngo imikino ngororamubiri itere imbere bisaba guhera mu bato, ni muri urwo rwego tugiye gushafa komite Olympique hagashakwa abafite impano.ʺ

Lamine Diack Umuyobozi wa IAAF yakiriwe na Perezida wa Sena Bernard Makuza

Perezida wa sena y’u Rwanda Bernard Makuza, avuga ko bishimiye gushyigikirwa na IAAF mu gushaka abana bafite impano mu mikino ngororamubiri.

Yagize ati ʺbimwe mu byo yatwemereye ni amahugurwa y’ abatoza no gushaka abana badafite uburyo bwo kwigaragaza kandi bafite impano.ʺ

IAAF (International Association of Athletics Federations) yatangiye tariki ya 17 Nyakanga 1912 i Stockholm, icyicaro cyayo kikaba kiri mu Mujyi wa Monaco mu Bufaransa.

IAAF iyoborwa na Lamine Diack w’imyaka 82 y’amavuko, akaba akomoka mu gihugu cya Senegal.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .