Mu bayitabiriye harimo n’Abanyafurika batandatu nubwo kuva iyi mikino yatangira mu 1924, nta mudari n’umwe uregukanwa n’Igihugu cyo muri Afurika.
Ibi biterwa no kuba ibihugu byo kuri uyu mugabane nta rubura rwinshi bigira ndetse bimwe rutanagwamo.
Nubwo abakinnyi bo ku mugabane wa Afurika bahura n’iyo mbogamizi y’ibura ry’urubura, ntibibabuza kwitabira iyo mikino.
Mu mikino y’uyu mwaka, ibihangange bitandatu byo kuri mugabane wa Afurika nibyo byayitabiriye. Benshi muri bo bakuriye mu bihugu by’i Burayi no ku yindi migabane igira urubura rwinshi.
Samuel Ikpefan Uduigowme
Samuel Ikpefan Uduigowme yabyawe n’ababyeyi bo muri Nigeria mu 1991 bamuha umuryango w’Abarafansa wamureze.
Mu 2016 yahawe ubwenegihugu bwa Nigeria anemerwa nk’umukinnyi uhagarariye Federasiyo y’Igihugu mu mukino wo kugendera ku rubura.
Carlos Mäder
Carlos Mäder, ni Umunya-Ghana wavukiye mu Busuwisi mu 1978 nyuma y’uko nyina yamushyikirije ababyeyi bandi ngo aribo bamurera.
Nubwo yakuriye mu Busuwisi, ntiyigeze atanduka n’umuco n’imizi y’igihugu cye cya Ghana avukamo.
Ku myaka 44, Mäder ni we ufite agahigo ko kuba ari we mukinnyi mukuru mu bakinnyi bose bitabiriye gukina bagendera ku misozi y’urubura muri iyi mikino ya Winter Olympics 2022.
Shannon Adeba
Shannon Adeba yavutse mu 1996, avukira muri Canada ku babyeyi b’impunzi baturuka muri Eritrea.
Mu 2011 yafashe icyemezo cyo guhagararira igihugu cye cya Eritrea mu Mikino Ngororamubiri y’urubyiruko yabereye mu Mujyi wa Innsbruck muri Autriche mu 2012.
Ubwo yitabiraga Winter Olympics 2018 yabereye muri Koreya y’Epfo, yibasiwe n’ivangura rishingiye ku ruhu anatukwa ku mbuga nkoranyambanga.
Adeba yasohoye amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram ivuga ku rugendo rw’ikimutera kwitabira imikino ya Winter Olympics n’uburyo yabashije kurenza amaso urwango yakuze ahura narwo muri Canada.
Mialitiana Clerc
Mialitiana Clerc ni Umunya-Madagascar wavukiye mu Bufaransa mu 2001 arerwa n’ababyeyi batari abe.
Ni ubwa kabiri Clerc yitabiriye imikino ya Winter Olympics 2022 nyuma y’iyo mu 2018 yabereye i Pyeonchang muri Koreya y’Epfo.
Clerc ni we mugore wenyine wo ku mugabane wa Afurika witabiriye iyi mikino ya Winter Olympics 2022.
Mathieu Neumuller
Mathieu Neumuller yavutse mu 2003. Ni undi Munya-Madagascar witabiriye imikino ya Winter Olympics 2022 nyuma ya Mialitiana Clerc.
Neumuller yatangaje ko kurebera kuri Clerc aribyo byatumye yinjira mu mikino Olempike.
Sami Lamhamedi
Sami ‘Adam’ Lamhamedi ni Umunya-Maroc , akaba ariwe mukinnyi wenyine uhagarariye igihugu cy’Abarabu cyo ku mugabane wa Afurika muri iyi mikino ya Winter Olympics 2022.
Lamhamedi yavutse mu 1995 kuri se w’Umunya-Maroc na Nyina w’Umunya-Canada. Mu 2010 nibwo yafashe icyemezo cyo gukinira Maroc mu mikino yo kugendera ku misozi y’urubura.
Lamhamedi yatsindiye umudari wa zahabu mu 2012 ubwo yari yitabiriye imikino y’urubyiruko ikinwa mu gihe cy’ubukonje yabereye muri Autriche.
Mu 2014 nibwo Lamhamedi yitabiriye imikino ya Winter Olympics bwa mbere yari yabereye i Sochi mu Burusiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!